Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana

UBUTATU BUTAGATIFU,

3 Kamena 2012

AMASOMO: 1º. Ivug 4, 32-34.39-40

2º. Rom 8, 14-17

3º. Mt 28, 16-20

Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana

Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru na wo ukomeye: UBUTATU BUTAGATIFU. Ni ibanga rihanitse umuntu adashobora kwifuturira n’ubwenge bwe. Hari abantu bajya muri kaminuza bagamije gucengera iby’iyobokamana. Bashaka gusobanukirwa rwose n’amahame yose y’ukwemera. Iyo bageze ku rijyanye n’Ubutatu Butagatifu, barumirwa kuko nta kintu gishyashya bunguka kitari ibyo bari basanzwe bazi ku Mana Data, ku Mana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu. Kwiga ibijyanye n’Ubutatu Butagatifu, ni ukongera gusoma ibyo Bibiliya itubwira kuva mu Isezerano rya kera kugeza mu Isezerano Rishya: uko Imana Data Ushoborabyose yigaragarije umuryango we Isiraheli. Yawigaragarije nk’Imana imwe rukumbi ariko ihuje ABAPERISONA batatu. Igihe Imana yaremaga, yagize iti: “Noneho duhange muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu…” (Intg 1, 26). Aha twumva neza ko Imana atari nyakamwe. Hari ubumwe hagati y’abaperisona bayigize. Iryo jambo umuperisona ryafashije cyane mu gusobanura imimere ya buri wese mu bumwe burangwa mu Butatu Butagatifu. Nta kintu na kimwe cyakozwe hanze y’ubumwe bw’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Iri hame ry’ukwemera, ni ryo bamwe mu bitandukanyije na Kiliziya ishingiye ku ntumwa bagiraho impaka z’urudaca. Bashinja Kiliziya ko yemera Imana eshatu. Ibyo si byo kuko twemera Imana imwe rukumbi. Kamere-mana ni imwe ariko abaperisona ni batatu: Data ni umuperisona, Mwana ni undi na Roho Mutagatifu ni undi. Bombi basangiye ibisingizo nk’uko tubiririmba mu gihe dusoza ishengerera muri ya magambo atagira uko asa: “Data na Mwana nibasingizwe, nibashimwe, nibogezwe hose, nibatinywe bayobokwe. N’ubakomokaho (Roho Mutagatifu) nasingizwe na We nk’abo bombi. Amen”. YEZU avuga ko We na Data ari umwe. Avuga kandi ko namara kugenda azohereza Roho Mutagatifu. Iyo umuntu asomye Ivanjili yanditswe na Yohani kuva ku mutwe wa 14 kugeza ku wa 16, usibye kuruhanya, yumva neza ibijyanye n’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Mu bihe turimo ari byo bya nyuma (kuva aho YEZU amariye gutsinda urupfu agasubira mu ijuru), iyo twihatiye gutega amatwi ijwi rya ROHO MUTAGATIFU, dusobanukirwa n’amabanga y’ab’ijuru. Kwemera gutega amatwi iryo jwi, ni na yo nzira ituma tumenya neza abo turi bo n’abo duhamagariwe kuba bo. Ni yo mpamvu inyigisho y’uyu munsi twayihaye inyito ihuje n’igitekerezo twasomye mu isomo rya kabiri ry’uyu munsi. Koko, abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Nta kindi umuntu yaremewe kitari ukubana n’Umuremyi we. Umuntu wese ni umwana w’Imana ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Nta we ubyigira. Yakira ukwemera maze akayoborwa na Roho Mutagatifu mu buzima bw’abana b’Imana koko. Roho Mutagatifu, nk’uko twabibwiwe na YEZU, ni We utumenyesha ukuri kose. Ni we rero unatuyobora inzira izira ibidutandukanya n’abana b’Imana Data Ushoborabyose.

Ese abatayoborwa na Roho Mutagatifu bo bazamera bate? Twizera ko bazakira bagashyira bakakira Ijambo ry’Umukiro. Kunangira kwabo, ni ko kunanguka. Kurwanya Roho Mutagatifu, ni ko kwicira umuriro w’iteka. Kuyoborwa na Roho Mutagatifu, ni ukwemera kugendera ku Ivanjili ya YEZU KRISTU. Ni ugukunda iby’Imana no kuzinukwa iby’isi. Ni uguha iby’isi umwanya wabyo no kwirinda kubyohokaho. Ni ukugira inyota y’iby’ijuru. Ni ukwemera inyigisho tugezwaho na Kiliziya ya YEZU KRISTU. Ni ukuyoboka inzira y’ingabire turonkera mu masakaramentu matagatifu.

Iyo umuntu atumviye Roho Mutagatifu, ahinduka umucakara wa sebyaha. Nta bwigenge aba afite. Ntashobora kwamamaza Inkuru Nziza. Aba ari mu mwijima. Ibikorwa bye ni bimwe muri ibi: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi ubusambo n’ibindi nk’ibyo (Gal 5, 19-20). Igiteye ubwoba, ni uko Ijambo ry’Imana ridukurira inzira ku murima rigira riti: “Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira: abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana” (Gal 5, 21). Hari abantu bafite ibyago byo guhumishwa na sebyaha ku buryo ibyo byaha byose biranga abayoborwa n’umubiri, nta cyo bibabwiye. Bibwira ko kubikora, nta ngorane biteye. Cyangwa se bumva kubireka ari igihombo! Ni bwo bupfu bwabo.

Kera tutaramenya Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, twese twari abagaragu b’ibyo byaha. Byari byaratwigaruriye. Aho dutangiriye kumvira Roho Mutagatifu, twamenye ko ibyo byagane bituvutsa amahoro nyayo. Ni yo mpamvu kenshi, uko bishobotse, twegera YEZU muri Penetensiya akatwuhagiza impuhwe ze tugakomeza guhumeka amahoro atanga. Nta kintu na kimwe kizatuma dusubira inyuma. Tuzakomeza kuyoboka inyigisho z’intumwa muri Kiliziya ya YEZU KRISTU. Ni ho tuzakirizwa.

Nimucyo dusabire abantu bose bariho bumvira kamere yabo nta kwigorora n’Imana Data Se wa YEZU KRISTU. Gutsinda kamere-mubiri biragoye cyane cyane ku muntu utarigeze akundishwa YEZU KRISTU. Urubyiruko rusa n’urwayobye kubera gushaka kwigenga no gukora ibyo rushaka ruzaheranwa n’icyaha kugeza ku ndunduro. Ni ngombwa ariko kurutabariza turwigisha nta bwoba inzira nyayo y’ibohorwa rya muntu. Nihaboneka abantu buzuye Roho Mutagatifu kandi bakunda urwo rubyiruko, gahoro gahoro bazagenda barumenyesha YEZU KRISTU we Soko y’Urukundo nyakuri. Bazabasha gukora byose mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA