Aho munyura, muvuge ko ingoma y’Imana yegereje

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

11 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 10,1-3.7-8.12

2º. Mt 10, 1-7

 

AHO MUNYURA, MUVUGE KO INGOMA Y’IJURU YEGEREJE

 

Ubu ni ubutumwa bukomeye YEZU yashinze abo yatoreye gutoza iby’Ingoma y’imana. Natwe kandi uyu munsi, ni bwo butumwa atugejejeho. Ni twe tubwirwa. Twese ababatijwe dufite umurimo wo kubwira abandi ibyo twashyikirijwe ku bwa Roho Mutagatifu. Tumenye ko usenga by’ukuri ari wa wundi wihatira kugana Ingoma y’ijuru mu mibereho ye. Amasengesho aterekeza muntu mu ijuru, ni ingirwamasengesho. Nyamara Ingoma y’ijuru iregereje. 

Ubwo butumwa bwiza kandi bw’ingirakamaro, bugenewe abantu bose. Kuki se YEZU yabujije ba cumi na babiri kwerekeza mu karere k’Abanyasamariya? Benshi muri bo bari bakibereye mu guhakana Umukiza wari wigaragaje. Bari baranze rwose kwakira YEZU nk’Umwana w’Imana. Inkuru Nziza twamamaza si agahato dushyira ku bantu. Ngo ibize nabi uyima ifu. Aho badashaka kwakira Inkuru Nziza, ntibadukereza. Twihutira kuyishyira ab’umutima woroshya bashakashaka Umukiro. Ab’ijosi rishingaraye bo bivutsa ibyiza. Mu turere YEZU yagiye ageramo ntibamwakire, nta bitangaza yahakoreraga. Bivutsaga batyo ibyo byiza by’ijuru. Abo mu majyepfo ya Israheli (muri Yuda) ni bo bari barakomeje umurage w’inkomoko ya Dawudi mu gihe Samariya yari imaze guhindurwa umuyonga nk’uko abahanuzi nka Amosi na Ozeya bari barabiteye imboni bakabihanurira igihugu cyose. 

Uko amateka ya Kiliziya yagiye agenda turabizi ku buryo bugereranyije. Intumwa, hambwe n’abazifashaga, zigishije Inkuru Nziza igera no mu banyamahanga. Ku bw’amahirwe ubukristu bwaje gusa n’aho bwigaruriye umuco w’anantu kugeza aho ingoma zo ku isi kuva kuri Konsitantini Umwami w’abami zemereye Ivanjili gukwira hose. Ibyo byose biratwemeza ko ibyo kwitwa abanyamahanga byarangiye kera. Ivanjili ya YEZU KRISTU yahurije bose mu bumwe bushushanya ubumwe nyakuri twunze n’Imana Data Umubyeyi wacu. Ivanjili yakwiriye mu mahanga yose ihigika ibigirwamana, isukura umuco iwugira nk’amazi meza yakomeje guhembura amasekuruza. Tuzi uko ibigirwamana by’Ubugereki byahigamye hakimikwa YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Tuzi ukuntu imico mibi yari yararitse mu bagereki n’abanyaroma yagiye icika rwose kubera Ivanjili. Iyo mico mibi, ni yo yateye abakristu ba mbere kwitegereza umujyi wa Roma bawuhimba irya Babiloni. 

Ikintu kibabaje kandi gihangayikishije, ni uko isi (ibihugu) bigeze aho byitera ijeki ngo birihagije iby’Ivanjili si ngombwa! Ya mico mibi ya kera iragenda igaruka kandi ishinga imizi: abantu basigaye bakora amahano ku mugaragaro nta n’isoni bafite kandi ntacyo bishisha cyangwa bikanga. Sebyaha ihora irekereje, yiboneye uburyo bworoshye bwo gutwara abantu. Ni bo bayizanira igihe cyose bemeje ibyo yo ishaka bakirengagiza ibyo Data Ushoborabyose ashaka. Mu isomo rya mbere twumvishe umuhanuzi Hozeya atanga impuruza ati: “Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi”. Iyo mpuruza yatewe n’uko byagaragaraga ko abategetsi na rubanda bakomeje kwirengagiza amasezerano bagiranye n’Uhoraho. Nta muti wundi w’ubwo burangare usibye amajwi menshi kandi aranguruye ahamagarira bose inzira y’Ukuri. 

Ni yo mpamvu YEZU yatoye intumwa ze ngo zishingwe uwo murimo by’umwihariko. Dufite amahirwe y’uko YEZU akomeje kudutoramo abasaseridoti badufasha kugarukira Imana. Tugomba guhora tubasabira kuko hari ubwo bagira ubwoba bagasa n’aho bahebeye urwaje, kwigisha Ukuri bakabiziguruka! Ako ni akumiro! Tugomba guhora tubazirikana mu isengesho kuko ni bo shitani ihora ihekenyera amenyo kandi igahora ishakisha uko yababoha. Tugomba kubasabira kuko na bo bari mu isi kandi imijugujugu ya Sebyaha ntibarebera izuba. Nyamara ni bo basabwe mbere y’abandi bose kuvuga ko Ingoma y’ijuru yegereje. Ubwo butumwa ntibabusohoza bavuga amagambo gusa. Ahubwo banagaragaza ko urugamba bariho bashaka kurutsinda. 

YEZU We, bababarire ubakomeze kugira ngo Ingoma yawe yogere hose. Bahe kugukunda kuruta byose. Bahe kwegamira ku Mubyeyi utagira inenge Bikira mariya.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU. 

 Padiri Sipriyani BIZIMANA