Amasomo ku cyumweru cya 16 B

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 23,1-6

Baragowe abashumba batererana ubushyo bwanjye bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye: Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko jyewe – uwo ni Uhoraho ubivuze – ngiye kubahagurukira mbahanire ubugome bwanyu! Jyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo maze yororoke. Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira Ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuru w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera. N’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. lzina azitwa ni iri : «Uhoraho ni We butabera bwacu.»

 

ISOMO RYO MU IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYEFEZI 2,13-18

Bavandimwe, Ubu ngubu muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi ari Umuyahudi ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data tubumbwe na Roho umwe.