ISOMO RYO MU GITABO CYA KABIRI CY’ABAMI 4, 42-44
Muri iyo minsi, mu gihugu hose hari harateye inzara, nuko haza umuntu aturutse i Behali-Shalisha, azanira Elisha umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano, n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!» Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!» Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza nk’uko Uhoraho yari yabivuze.
ISOMO RYO MU IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYEFEZI 4,1-6
Bavandimwe, ubu rero jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe, n’Imana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.