Isomo rya 1: Igitabo cy’Ivugururamategeko 4,1-2.6-8
None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Muzayakomereho, muzayakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati “Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke!” Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi?
Isomo rya 2: Ibaruwa ya Yakobo 1,17-18.21b-22.27
Bavandimwe, icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurikire y’ibihe. Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye. Mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakira. Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.