Isomo rya 1: Igitabo cy’Ubuhanga 7,7-11
Niyo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo. Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami, nsanga ubukungu ntacyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga. Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro, kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk’icyondo, uyigereranyije na bwo. Nabukunze kuruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka. Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu butagira ingano.
Isomo rya 2:Ibaruwa yandikiwe abahebureyi 4,12-13
Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.