Amasomo ku munsi wa Kristu Umwami

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli 7,13-14

Jyewe Daniyeli, nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk’Umwana w’umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

 

Isomo rya 2: Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 1,5-8

Nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’lherezo, – uwo ni Nyagasani Imana ubivuga – Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.