Amasomo matagatifu ku cyumweru cya 29 B gisanzwe

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi 53,10-11

Uhoraho yashatse kujanjaguza Umugaragu we imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho. Nyuma y’iyo mibabaro yose azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’ abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.

 

Isomo rya 2: Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 4,14-16

Bavandimwe, ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhe­buje watashye mu ijuru, Yezu Umwana w’Imana, nitwikomeze­mo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo muku­ru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icya­ha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.