Amasomo ku cyumweru cya 33 B gisanzwe

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli 12,1-3

Jyewe Daniyeli, dore ijambo numwise riturutse ku Uhoraho: Icyo gihe Mikayeli, Umutware mukuru urenganura abana b’umuryango wawe, azahaguruka. Kizaba ari igihe cy’amakuba atigeze kubaho kuva aho ihanga ribereyeho kugeza ubu. Icyo gihe kandi umuryango wawe uzarokoka, mbese abanditswe mu Gitabo cy’ubugingo bose. Abantu benshi basinziriye bari mu mukungugu w’ikuzimu, bamwe bakangukire guhabwa ubugingo buhoraho, abandi bakangukire gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka ryose. Ababaye abahanga bazabengerana nk’ikirere cy’ijuru, n’abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika, bazabengerane nk’inyenyeri iteka ryose.

 

Isomo rya 2: Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 10,11-14.18

Mu Isezerano rya kera umuherezabitambo wese yahoraga ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha. Kristu We aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, “yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo”, akaba kuva ubwo ategereje ko “abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye”. Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.