Isomo: 2 Yohani 1a.4-9

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri ya Mutagatifu Yohani Intumwa 1a.4-9

Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye jyewe Umukuru wanyu. Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse. Dore rero Mubyeyi icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro: tujye dukundana. Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira. Koko rero hari abashukanyi benshi badutse ku isi, bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu. Muririnde rero kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye. Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.