Amasomo y’icyumweru cya 15 B

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 7, 12-15

Muri iyo minsi, Amasiya umuherezabitambo w’i Beteli abwira umuhanuzi Amosi ati «Ngaho genda wa mubonekerwa we, cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» Amosi asubiza Amasiya ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’»

 

IBARUWA PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYEFEZI 1.3-14

Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu k’urugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugarnbi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ni we kandi twatorewemo, tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. Namwe rero aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.