Amosi 2,6-10.13-16

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 2,6-10.13-16

Uhoraho avuze atya ati “Kabiri gatatu Israheli icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu, kubera ko imyambaro batwayeho ingwate bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwayeho ingwate bakayinywera mu nzu y’Imana yabo…Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori bareshya n’ibiti by’amasederi, bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi. Naho  mwebwe nabazamuye mu Misiri, mbayobora imyaka mirongo ine mu butayu, kugira ngo mwigarurire igihugu cy’Abahemori. Kubera ibyo byose ngiye kubanyukanyukira aho muri, nk’uko imashini bahurisha imyaka inyukanyuka imiba y’umusaruro; umuntu w’ibakwe ntazashobora guhunga, umunyamaboko azabure ingufu ze, n’uw’intwari ntazacika ku icumu, umuhanga w’umuheto ntazaba agishoboye kurinda, uw’impayamaguru ntazashobora guhunga, n’ugendera ku ifarasi ntazarokora ubugingo bwe, n’umuntu warahiriwe ubutwari azahunga yambaye ubusa uwo munsi ! Uwo ni Uhoraho ubivuze.