Amosi 3,1-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 3,1-8

Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri. Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose. Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana? Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba itabonye icyo ihiga? Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo nta cyo cyafashe? Mbese inyoni igwa mu mutego ntacyo bayishukishije? Umutego se washibuka ari ntacyo ufashe? Ihembe se ryo ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye? Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi. Intare itontomye ni nde utatinya? Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura ?