Amosi 5,14-15.21-24

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 5,14-15.21-24 

Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke kugira ngo mushobore kubaho, maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe uko mubivuga. Nimwange ikibi, mukunde icyiza, nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko, wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu. Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa. Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva. Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi, n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama !