Amosi 7,10-17

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI  7, 10-17

Muri iyo minsi, Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli ati “Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga. Kuko avuga ngo : Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.” Amasiya ni ko kubwira Amosi ati “Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!” Amosi asubiza Amasiya ati “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’ Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ‘Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki!’ Uhoraho rero avuze atya : ‘Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’”