ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI AMOSI 8, 4-6.9-12
Nimwumve ibi ngibi mwebwe murenganya abakene, mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu, muvuga ngo “Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi, abatindi tubagure amafeza, n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri? Yemwe, tuzagurisha ingano zacu tugeze no ku nkumbi !” Kuri uwo munsi – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu, kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva. Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago, indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya. Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe. Nzabatera akababaro k’urupfu, nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege, n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya. Ngiyi iminsi iraje – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – ari yo nzateza ho inzara mu gihugu. Ntizaba inzara yo gusonzera umugati cyangwa inyota y’amazi, ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho. Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi, bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.