Na Data wo mu ijuru azabagabiza ababababaza

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE

Ku ya 16 Kanama 2012

AMASOMOEzekiyeli 12, 1-12; Zaburi 78 (77); Matayo 18, 21-35;19,1

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

NA DATA WO MU IJURU AZABAGABIZA ABABABABAZA, NIMUTABABARIRA BAGENZI BANYU MUBIKUYE KU MUTIMA.

Uyu munsi Yezu araha abigishwa be inyigisho nziza cyane ku byerekeye kubabarira. Abe bababarira batabara. Incuro babarira ntizibarika. Ni cyo gisubizo Yezu aha Petero wari umubajije niba yababarira umuntu karindwi kose. Maze Yezu amubwira umubare wa mirongo irindwi incuro karindwi; umubare usobanura ibisendereye. Mbese igihe cyose bikenewe, igihe cyose hari ubisabye, igihe cyose hari ubigomba, imbabazi zigomba gutangwa. Kandi zigahabwa bose. Zigakwira ku bazisabye bose zikabasaguka maze zikagera no ku batarazisabye kandi bazikeneye. Yezu Kristu araboneraho kubacira umugani w’umugaragu warekewe umwenda we n’umwami. Uwo mwenda wari kwishyurwa ari uko we n’ibye byose n’abe bose bashyizwe ku isoko bakagurishwa. Wari umwenda munini cyane. Umugaragu amaze gutakamba, Umwami amurekera umwenda we nta kintu awumwishyujeho na mba. Ariko we ageze hanze, ahuye n’uwari umurimo umwenda w’ubusabusa amuta ku munigo amwishyuza. Abuze icyo amwishyura amushyirisha mu buroko kugeza igihe amwishyuriye. Ababibonye bajya kubwira umwami ubugome bw’umugaragu we. Maze na we ahita yisubiraho, amugabiza na we abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Maze Yezu agasoza agira ati‹‹nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima››

Yezu Nyirimpuhwe rero aje adusanga none ngo atwibutse ko twababariwe birenze. Kuko ibyaha twakoze bivanze n’ amakosa uwari kutwishyuza ntitwari kubona ibyo twishyura; kabone n’aho baza kutugurisha n’ibyacu byose n’abacu bose. Bityo Nyagasani Yezu aradusaba kubabarira igihe cyose kuko na twe twababariwe bikomeye. Koko rero twaracumuye bikomeye. Nyamara turarenga turababarirwa. Kuko Kristu yigeretseho imivumo yari itugenewe. Bityo mu maraso ye yameneye ku musaraba tuharonkera umugisha (Kol 2, 6-21; Gal 3, 1-29). Kumva uburyo ibyaha byacu bikomeye bishobora kumvikana vuba iyo twabaye ba ruharwa mu maso y’isi. Uri wese mu rwego rw’ibyaha amategeko y’abantu yageneye ibihano: kwica, kwiba, gutanga ruswa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, kunyereza…ashobora kumva vuba impuhwe yagiriwe. Cyangwa twavuga ibyo, bamwe bagahita ari we bibuka. Ariko se aho we arumva uburyo ibyaha bye bikomeye koko? Usibye kandi na we hari abakwibeshya ko batigeze bivuruguta mu byaha. Kubera iyo mpamvu bakaba ntawe bagomba kubabarira kuko na bo ubwabo ntawe bigeze bababaza. Mbere ya byose tumenye neza ko icyaha cyose ari icyaha. Kandi si twe dushinzwe kwikatira kuko Umucamanz a ni Kristu. Kandi mu maso ye, twese uko tumgana, ari uri bupfe none azize gusaza, ari uwavutse none n’uwasamwe none; twese nta mwere n’umwe uturimo. Turi abana b’icyaha. Twasamwe n’abanyabyaha kandi tubyarwa na bo. Ibihano byose bigenewe inyoko muntu kubera ubukozi bw’ibibi bwayo, n’ingaruka zabyo zose buri wese asamwa azikorerwa.

Kuva uri umuntu uri n’umunyabyaha. None se duhereye kuri iriya Vanjiri ya none, umwenda w’umubyeyi ntiwatumye n’abana bababazwa? None se abo bana baba barenganye? Baramutse bavuze ko barengana baba bihakanye umubyeyi wabo. Na twe kuva twemeye kwitwa abantu, twemeye ubumuntu bwacu, ingaruka z’ibicumuro bya muntu kuva yaremwa turazikoreye, twabishaka cyangwa tutabishaka. Ariko ntitwiyibagize ko n’ibyiza muntu yagezeho kuva yaremwa na byo tubifiteho uruhare. Niyo mpamvu ubwikanyize bwa bamwe barya imitsi y’abandi ari ukongera ibicumuro ku bindi. Ibyiza by’isi byagombye gusangirwa na bose. Kuko ibyago byayo na byo tubisangira twese muri rusange no ku buryo bwihariye. Kubera ibyaha byawe bwite rero cyangwa iby’abasokuruza bawe, ubundi ntiwagombye kubaho. Kuko ibyo byaha ubwabyo byifitemo urupfu rwo kukwiyicira. Niba rero Nyagasani akurambitseho ikiganza cy’impuhwe ze none ukaba ugihumeka; kuki wacira abandi urubanza rwo gupfa kandi wowe utararuciriwe? Ese ubundi abapfira mu nda cyangwa abapfa batararenga inonko wibwira ko wabarushije iki rwose ku buryo byatumye wowe ugeza aya magingo? Nta kindi Nyagasani yakurindiye kitari ukuba umuhamya w’impuhwe ze. Nuhusha icyo ngicyo uzamenye ko urubanza rugutegereje.

Naho ibyaha twikoreye amanywa ava cyangwa twitwikiye Ijoro cyangwa se twakinze amadirishya n’inzugi, ntitugakerense uburemere bwabyo. Twaracumuye bikomeye. Twaracumuye birenze. Niko ye uwakubwira gusubiza Nyagasani ubusugi yakuremanye wowe ukabusenya udateye kabiri, ubwo busugi wabwishyura iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabusubizaho. Naho se ubw’abo waroshye mu busambanyi? Uwagusaba gusubiza ibintu mu buryo nyuma yo kubisenya ukwiza ikinyoma wabishoboza iki? Naho bakugurisha n’abawe ntibyashoboka. Uwagusaba kusubiza mu gitereko cyayo amarira y’abo warijije kubera ibikorwa cyangwa amagambo yawe mabi wabishoboza iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabishobora. Uwagusaba kuzura nibura umwe mu bo wishe wakora iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabigeraho. Uwakubwira gusubiza mu buryo ubuzima bwawe bwasenyuwe n’inzoga, itabi cyangwa ibiyobyabwenge wabishoboza iki? N’uwakugurisha n’abawe bose ntimwabibasha.Uwakubwira kongera kuyobora inzira igana mu ijuru nibura roho imwe mu zo wigishije gucumura wabishoboza iki? Naho bakugurisha n’abawe bose ntimwagira n’imwe mwonera gusubiza ubutungane. None Nyagasani Yezu Nyirimpuhwe yakuramburiyeho ibiganza ntacyo akwishyuje akubwira ko ubabariwe. None koko wowe uhindukire ubuze abandi amahoro witwaje ngo ibyaha byabo birakomeye kurusha ibyawe! Ese ubundi uwo munzani upima uburemere bw’ibyaha wawuguriye hehe? Wawuhawe nande ku buryo wowe wireba ugasanga ibyawe byoroheje naho iby’abandi bikaba ari agahomamunwa? Aho si wowe Nyagasani yabwira ko ugomba kubanza gukura ingerí y’igiti mu jisho ryawe mbere yo gushaka gutokora abafitemo akatsi?

Nta mpamvu n’imwe rero twahawe na Yezu yo kutababarira. Izo twishyiriraho zose ni amafuti yacu. Cyangwase ahubwo ni ukongera ibyaha byacu. Inzogera yo kubabarira ihora ivugira muri za kiriziya zose zifite inzogera. Kuko Misa yose ibera hano ku isi ihimbaza Imbabazi twagiriwe na Nyagasani kandi natwe ikatwohereza gutanga imbabazi. By’umwihariko ariko tukahahererwa imbaraga zo kudushoboza gukora nka Kristu watubabariye kandi udahwema kuduhunda imbabazi ze.

Umubyeyi Bikira Mariya Nyirimpuhwe nadusabire none kwakirana ibyishimo Yezu Kristu wapfuye akazuka Umwami w’Impuhwe. Maze twemere kubabarirwa na we tuba ibikoresho bizima bibabarira abandi bose mu byaha byabo ibyo ari byo byose. Maze izo mpuhwe zizaduhagatire ubuziraherezo.