Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 28 B gisanzwe,
16 Ukwakira 2012
Amasomo matagatifu:
Isomo 1: Gal 5, 1-6
Zaburi: 118, 41.43, 44-45,47-48
Ivanjili: Lk 11, 37-41
Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA
Byose bizabatunganira mu nzira y’ubutungane
Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya 28 gisanzwe cy’umwaka B, amasomo matagatifu araturarikira inzira y’ubutungane bushinze imizi mu mitima yacu, burangwa n’ukwemera, ubutabera n’urukundo,bishyigikiwe no gufasha bagenzi bacu.
Mu Ivanjili ntagatifu, Yezu araburira kandi agakosora imigirire y’Abafarizayi n’Abigishamategeko bagaragaza iyobokamana ry’inyuma gusa, rishingiye ku migenzo n’imiziririzo ya Kiyahudi. Abafarizayi bari agatsiko k’Abayahudi bubahaga Imana cyane , bagasenga kenshi kandi bagakurikiza amategeko ya Musa. Nyamara barakabyaga mu buryo bwo gukurikiza imihango y’abakera n’imico yabo bwite. Maze iyobokamana nyaryo kenshi bakarisimbuza utwo dutegeko tutabarika bishyiriragaho. Abigishamategeko bo, ni abahanga b’Abayahudi bari bazi ibyerekeye Ibitabo bitagatifu bakabisobanurira rubanda. Imwe rero mu migenzo bibandagaho ni nko gukaraba kugeza mu nkokora, koza ibikombe, imbehe, ibibindi n’inkongoro imbere n’inyuma n’ibindi. Ibyo byose barabikoraga ariko bakirengagiza itegeko ry’urukundo. Ariko Yezu Kristu wari uzi imitima yabo arababwira at: “Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome. Mwa biburabwenge mwe Imana yaremye inyuma si yo yaremye n’imbere? Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira”.
Bavandimwe, iyi myumvire yarangaga Abafarizayi n’Abigishamategeko na n’ubu mu babatijwe irimo. Iyobokamana rigaragara inyuma ridashinze imizi mu mutima, n’ubu ririho. Ubwambuzi n’ubugome byahawe icyicaro mu mitima ya bamwe mu babatijwe. Hari abantu muri iki gihe bashaka kurya ibyo bataruhiye, ibyo batavunikiye cyangwa kurya akatabagoye. Abantu bariba, bakica , bakaryarya, bakabeshya kugira ngo babone amaramuko. Abo ni ba Mpemukendamuke. Abafarizayi n’abigishamategeko Yezu acyaha, bagaragazaga ko ari beza inyuma, bakagusekera, bakakuvugisha neza kandi ku mutima rusibana. Bena abo, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Yezu abasaba kureka ubugome n’ubwambuzi.
Mu isomo rya mbere, Pawulo intumwa arahwitura Abanyagalati bihambiriye ku mugenzo wa Kiyahudi wo kugenywa. Mu muco w’Abayisiraheli kugenywa byabaga ari ikimenyetso kidasibangana cy’Isezerano ryabo n’Uhoraho Imana yabo (Intg 17, 10). Icyo kimenyetso kikagaragazwa no gukata agahu k’umubirigabo w’umuhungu (mbese nk’uko na n’ ubu Abayisilamu babigenza). Bityo rero Abanyagalati bari bacyumva y’uko ubutungane butangwa gusa no kubahiriza uwo mugenzo. Pawulo rero arakosora iyi myumvire yabo agira ati:“Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. Kuko ku muntu uri muri Kristu ntacyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo ni ukwemera kujyana n’urukundo” (Gal 5, 5-6). Kimwe na Yezu, Pawulo Mutagatifu aranenga imigenzereze ishaje ya Kiyahudi agashishikariza imigenzo ndengakamere y’ingenzi: ukwemera kwinjiza abantu mu bugingo bushya butangwa na Roho, kugashyigikirwa n’ukwizera kandi kugakomezwa n’umwete wo gukunda abavandimwe. Uru rukundo rwa kivandimwe ni rwo yezu agarukaho agira ati: “Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira”.
Bavandimwe, muri iki gihe umugenzo wo gufashanya ugenda ukendera mu buzima bwa benshi. Kubera ko umuco wo kuba nyamwigendaho (individualisme) ugenda ukwira ufatanyije no gukunda isi kurusha ijuru (secularisme), iby’ubu ni mpa nguhe, abakize bakomera ku bukire bwabo naho abakene barushaho gupyinagara. Ab’ubu twabaye ukizebaraza cyangwa ngo inuma y’i Burundi yatumye ku y’I Rwanda ngo “ha uguha”. Hari n’ufasha yifitiye inyungu akurikiye za vuba cyangwa zizatinda. Rekatwibaze: ari icyifuzo cyo gufasha cyangwa icyo gufashwa tubangukirwa n’ ikihe? Tuzirikane ko Yezu Kristu wazutse atubwira ati: “Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira”.
YEZU KRISTU ADUFASHE
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE