Ceceka kandi uve muri uwo muntu

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 4 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 2, 10B-16; Zaburi 145 (144); Luka 4, 31-37

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Ceceka kandi uve muri uwo muntu ››

Kuri uyu munsi Yezu Kristu arigishiriza i Kafarinawumu umugi wo mu Galileya maze abantu batangarire ububasha bw’ijambo rye. Yezu kandi arirukana roho mbi akoresheje ububasha nyine yifitemo bwo gutsinda Sekibi no gukiza abamutakiye bose. Maze akabatandukanya n’inkeke baterwa n’Umwanzi Sekibi. Ubwo roho mbi yatangiye ivuza induru itaka. Maze yitabara ishaka gutaka Yezu. Yibeshya ko ayo magambo yayo y’uburyarya hari icyo ari buhindureho imigambi ya Yezu yo kuyimenesha. Koko Yezu ntiyarindiriye ko imutaka. Ahubwo yayibwiye ayikangara ati ‹‹Ceceka kandi uve muri uwo muntu!›› Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose maze imuvamo ntacyo imutwaye. Ibyo byatumye abari aho ubwoba bubataha. Maze baravuga bati ‹‹mbega ijambo rikomeye! Arategeka na roho mbi zikamenengana!››

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje natwe iwacu none kugira ngo atwigishe kandi adukize amashitani atubangamiye. Twakire rero Yezu Kristu wapfuye akazuka utuzaniye Ijambo ridukiza. Twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka uje none kutwamururaho ububasha bwa Sekibi budushikamiye. Maze bukadukoresha ibyo tudashaka. Kuko buba bwaratuganje. Yezu Kristu utangarirwa na bose ko afite ububasha bwo kumenesha amashitani, naze muri twe arangize ubutumwa bwe. Bityo natwe tubonereho kwigenga nyabyo. Dushobore gukora ibyo Yezu Kristu wapfuye akazuka adushakaho twuzuye ububasha bwe buturinda Nyakibi. Kandi tunakoreshe ubwo bubasha kugira ngo turinde abandi kwigarurirwa n’Umwanzi. Kandi ku bw’ububasha bwa Yezu Kristu wapfuye akazuka, dushobore rwose natwe kumenesha ububasha bubi bwose mu bantú dutumwaho.

Yezu Kristu rero aratwigisha uyu munsi uburyo bwo guhangana n’Umwanzi Sekibi no kumuhangara tukamumenesha. Icya mbere ni ukwigisha cyangwa kwigishwa. Igihe cyose Yezu Kristu yigishaga abantu mbere yo kubirukanamo amashitani. Koko rero byose bituruka mu Ijambo ry’Imana ryuje ububasha. Niba rero hari roho mbi izi n’izi turwana na zo zikaba rwose zaranangiye gusohoka. Tumenye ko nta handi tuzahurira mbere na mbere n’ububasha buzimenesha usibye mu Ijambo ry’Imana twumva n’inyigisho duhabwa.

Iyo Yezu Kristu n’Intumwa ze barata Ijambo ry’Imana, ni uko bazi ububasha ryifitemo bwo gukiza abantu icyaha n’urupfu no kubaha ubugingo bw’iteka. Koko rero nta muntu n’umwe wigeze ahinduka atigishijwe. Niyo mpamvu Yezu yohereje intumwa ze kwigisha (Mt 28, 19-20; Mk 16,15-16). Pawulo Intumwa akaba yumva rwose ari bwo butumwa bwe (1Kor 9,16) n’intumwa zindi zikaba zidashobora kureka ubwo butumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana ngo bajye kugabura (Intu 6,2). Yezu Kristu na we arata Ijambo ry’Imana henshi (Yh 6,63; 8,51; Mt 4,4; Lk 8,21; 11,28). Naho uwanditse Ibaruwa y’Abahebureyi agereranya Ijambo ry’Imana n’Inkota y’amugi abiri icengera mu misokora ya muntu, ntihagire ikintu na kimwe gisigara kitagiye ahagaragara (Heb 4,12-13).

Ahantu rero hose hatangwa inyigisho muri Kiliziya Gatolika, ku buryo bwemewe na Kiriziya, kandi mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka, dushobora rwose kuvuga ko kiba ari igikorwa gikomeye cyo kwirukana amashitani. Kubera iyo mpamvu rero uyu murimo wagombye kwitabwaho cyane muri Kiliziya. Abashinzwe kwigisha bakaboneka. N’abigishwa bakabyitabira. Umuntu ntabure igihe cyo gutega amatwi Kristu Umwigisha uvugira mu bo adutumaho. Kuko burya iyo tutemeye ngo Kristu atubwire (atwigishe), natwe ibyo tumubwira bigeraho bigata agaciro imbere ye.

Yezu Kristu rero ubundi buryo bwa kabiri atwigisha none bwo kwitandukanya na Sekibi, ni ukwirinda kuyitega amatwi. Hariho igihe twibeshya ngo ibyo itubwira nidusanga bitatunyuze turabyanga. Urabyanga yee. Ariko nturi bubiruke. Imbuto y’ijambo ryayo yayikubibyemo. Urebye nabi yakura. Ibyo wangaga none ejo akazaba ari wowe uza kubisabiriza Sekibi. ‹‹Ceceka kandi uve muri uwo muntu›› ni ryo jambo rikwiye kubwirwa Sekibi igihe cyose twumvise ko irimo kuvugira mu muntu. Nta kwibeshya ngo uvuge ngo reka wumve akamuvamo. Karamuvamo kajya he se? Kakujyamo. Nikakugeramo wamenya biri bugende gute? Hariho igihe turya uburozi bwa Sekibi, tuzi neza ko ari uburozi. Ariko tukibeshya ngo nibigera mu kanwa turabicira. Hanyuma bwa burozi bwayo bugahita budushwanyura kubera ububasha bwayo bwa kigome. Ntabwo rero ari igihe cyo gukina na Sekibi. Ni ighe cyo kuyicecekesha no kuyimenesha. Ntidukeneye kubanza kurebe ibyo ikora. Kuko ibikorwa byayo ntitubiyobewe (2Kor 2,11).

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe none kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje yuje ububasha bwo kutwigisha no kutwirukanamo roho mbi zose kugira ngo duhinduke by’ukuri kandi tubifashemo n’abandi. Nuko igihe cyose tujye tumusingiza twizihiwe.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka.