KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA,
5 GICURASI 2012
AMASOMO:
1º. Intu 13, 44-52
2º. Yh 14, 7-14
DATA UHORA MURI JYE, NI WE UKORA IMIRIMO YE
Duheruka kuzirikana ivanjiri y’uyu munsi ubwo twahimbazaga ibirori byo gusingiza intumwa Filipo na Yakobo muto mwene wabo wa YEZU. Kuri uwo munsi, YEZU yatubwiye ko umwemera azakora imirimo akora. Twishimiye ko intumwa za YEZU n’abigishwa be bo mu bihe byose bakora rwose nka we bamurikiwe na Roho Mutagatifu ababuganizamo. Mu nyigisho y’ejo, YEZU yatwibukije ko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Uyu munsi aratwibutsa ko ibyo atugezaho byose, atari We ubyihimbira. Byose biva kuri Data Uhoraho ari na We ukora imirimo ye muri YEZU KRISTU nyine. Duhereye aho, nta kindi twakwifuza kitari ukunga ubumwe na YEZU KRISTU kugira ngo atugeze kuri DATA.
Mu butumwa bwe, YEZU ntiyigeze avuga ko akora wenyine. Nta n’ubwo yagaragaje ko ikuzo ryose ari we rigarukiraho. Ahubwo yerekana inzira iganisha kuri Data Ushoborabyose. Aho ashaka kugeza intumwa ze natwe twese, ni ukubona Data wa twese uwo. YEZU ati: “Nta we ugera kuri Data atanyuzeho”. Ariko na none, urwo rugendo rutugeza kuri Data tukamumenya, ntirutugendekera neza igihe cyose tutanyuze kuri YEZU: “Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya”. Ni uko bimeze rero: kumenya YEZU KRISTU bitugeza ku kumenya IMANA DATA USHOBORABYOSE. Nta wavuga ko azi Imana mu gihe yanga rwose kumenya YEZU KRISTU. Utarigeze amubwirwa, nta kosa rimurangwaho. Ariko umwumva akamwirengagiza cyangwa akamusuzugura mu mvugo no mu ngiro, nta ho twahera twemeza ko azagira ubugingo bw’iteka! Uko kuri ni ko kwatumye YEZU yohereza intumwa ze ku isi yose uhereye i Yeruzalemu ugana mu banyamahanga ba kure. Azi neza ko uwumvise Inkuru Nziza akamwemera aba yatangiye kumenya IMANA y’ukuri. YEZU KRISTU ntiyigeze ashinga Kiliziya ebyiri. Ni imwe gusa iyobowe n’intumwa ze. Ni yo yahaye ubutumwa bwo kugeza isi yose ku bumenyi bw’Imana y’ukuri. Kuki se hariho amadini menshi? Ibihe n’amateka bigenda bihindura abantu. Hari ibibazo byagiye byaduka mu gihe runaka bigacamo ibice abakristu hakavuka amadini anyuranye. N’uyu muni aracyavuka. Nta rubanza dushobora gucira abagiye baba intandaro yo kwitandukanya n’intumwa. Ukuri twemeza tutibeshya kandi tumurikiwe na Roho Mutagatifu, ni uko kuva kera kugeza igihe isi izashirira, muri Kiliziya havubuka isoko y’ingabire zose zishobora gukiza umuntu wese. Twakomeje, kandi tuzakomeza kwibutsa ko mu masakaramentu yose duhazwa ibyiza by’ijuru twerekwa na YEZU KRISTU ubwe We uhorana na DATA kandi akaba hafi y’abakunzi be nk’uko yabisezeranyije igihe ababwiye ati: “…ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 20b).
Ukundi kuri twemeza tutibeshya, ni uko uko umukunzi wa YEZU yihatira kunga ubumwe na We, ni na ko ashobora kwamamaza UKURI kukamenywa n’abamwumva. Ingero ni nyinshi mu mateka maremare ya Kiliziya ya YEZU KRISTU. Birumvikana ko ingero z’ikubitiro tuzihabwa mu gihe intumwa n’abisgishwa bari bashishikariye kwamamaza Inkuru Nziza (YEZU WAZUTSE MU BAPFUYE). No mu isomo rya mbere ry’uyu munsi twongeye kumva ubuhamya bwa Pawulo na Barinaba bigishije i Antiyokiya ho muri Pisidiya maze abantu benshi barahinduka bakemera YEZU KRISTU. N’ubwo hari benshi bemeye ariko, hari n’abandi bahakanye ndetse biyemeza gutoteza izo ntumwa. Ntidushobora kuvuga ko ayo matwara yo kwanga Ivanjili no gutoteza abayigisha adaturuka kuri sebyaha-shitani. Twumvise ukuntu Abayahudi bigaruriye abagore b’abapfasoni ndetse n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi maze bakaboshya, bakabatamika Pawulo na Barinaba. Barabatoteje bageza ubwo babamenesha.
Sekibi ikoresha uburyo bwose kugira ngo yangishe abantu YEZU KRISTU. Iyo sekibi yifatira abantu basanzwe bagerageza ikabatera kwanga inzira y’Inkuru Nziza. Iyo abantu- basanzwe bagerageza kwitwara neza- bemeye gukorera mushukanyi, iyo abantu b’abanyacyubahiro bahakanye ukuri, hari abandi benshi batwarwa na bo bakayoba. Ni uko byagiye bigenda muri Kiliziya: ni iy’IMANA ikaba n’iy’abantu. Abantu rero si ko igihe cyose bumvira Roho Mutagatifu. Si ko bose muri Kiliziya biyumvamo ikibatsi cyo gukurikira KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Hari igihe usanga tuvuga ko ari We dukurikiye nyamara tukaba mu bukristu bw’igicagate. Ubwo bukristu bukonje bworohera imigambi ya Sekibi inyura ku bantú bakomeye mu byubahiro by’isi cyangwa bagaragaza ubwiza budashingiye ku mutima ushaka ukuri maze ikayobya abanyantege nke.
Ubuyobe bwagiye buterwa n’izo mpamvu twavuze ntibwigeze buzimya Kiliziya. Ni iya YEZU KRISTU. Intumwa ze zirangiza umurimo wazo wo kwamamaza UKURI kwa KRISTU. Aho banangiye cyangwa bazirukanye zuzuza amagambo YEZU yazibwiye agira ati: “Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu” (Mt 10, 14). No muri iki gihe, nta bwo dukwiye kugira ubwoba bwo kwamamaza UKURI kwa KRISTU kuko ni ko KURI kuzuye kwa DATA udukunda. Igihe cyose tuvuga atari ibitekerezo byacu bwite dushaka gutambutsa, igihe twihatira kunga ubumwe na KRISTU udutuma, nta kintu na kimwe gikwiye kudutera ubwoba. Twabonye YEZU KRISTU, yatwereste DATA, ibyo biraduhagije.
Dusabirane guhora twunze ubumwe na YEZU KRISTU kugira ngo tumenye IMANA y’ UKURI. Dusabirane gutsinda ubushukanyi bwose. Dusabire abahora bayobagurika mu kwemera gushakashaka UKURI. Dusabire abatorewe gukomeza ubutumwa bwa YEZU KRISTU muri Kiliziya ye ntagatifu bamukomereho. Dusabire urubyiruko guhura n’abaruyobora neza mu KURI kwa YEZU KRISTU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU ASINGIZWE.
Padiri Sipriyani BIZIMANA