Divayi nshya mu masaho mashya

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE

Kuri 7 Nyakanga 2012

AMASOMO: Amosi 9,11-15; Zaburi 85 (84); MATAYO 9, 14-17

 

DIVAYI NSHYA MU MASAHO MASHYA

Uyu munsi Yezu Kristu arakira abigishwa ba Yohani maze abasobanurire ibyerekeranye no gusiba kurya. Wari umuhango ngo bari bakomeyeho cyane. Bamaze kumva ibyerekeye Yezu n’inyigisho ze bishimiye cyane uwo muhanuzi w’agatangaza wuzuye urukundo n’ububasha. Ariko basigarana ikibazo cy’uko abigishwa be badasiba kurya. Babaye intwari cyane bajya kumwibariza ubwe nta wundi boherejeyo. Nta wundi bagombye kunyuzaho ikibazo cyabo. Bari bashishikajwe no kubona urumuri mu bibazo byazitiraga ukwemera kwabo. Bo n’abafarizayi basiba kurya. Ariko abigishwa be ntibasibe kurya. Bashakaga kumenya impamvu.

Impamvu rero nta yindi ni uko ibihe bitakiri bya bindi. Yezu Kristu yinjije abe mu bihe Bishya. Gusiba kurya n’indi mihango byajyanaga n’akababaro ko kuba kure y’Umukiro n’Umukiza. Maze abakoraga iyo mihango bakibabaza bagira ngo bahinduke ituro rituma Uhoraho yihutisha ukwigaragaza kw’ Ingoma y’Ijuru. None muri Yezu Kristu iyo ngoma y’Ijuru iri rwagati mu bayakiriye. Ni igihe gikwiye cyo kuyirekurira akaba ariyo ihinduka ibyishimo by’abayemera.Ni igihe cyo kwishimana n’Umukwe uri hagati y’abe. Kandi bakamenya kwifatanya na we mu gihe cye cyo kubavanwamo. Kuko iyo ngoma y’Ijuru ni Yezu Kristu ubwe. Abari kumwe na we nta nzara nta n’inyota bagira. Kuko usibye no gutubura imigati n’amafi akabagaburira; we ubwe ni Umugati udutunga kandi ni iriba ridakama rivubuka amazi atanga ubugingo buhoraho( Yh 6,51; 7,36-39; Lk 17, 21).

Kubera iyo mpamvu rero, Abigishwa be bari mu byishimo by’Ubukwe nta gihe bafite cyo kwiyiriza ubusa. Kandi bari kumwe na Yezu Kristu Ifunguro ryabo. Yewe no kumwumva ubwabyo ni ifunguro ry’agatangaza kuko Ijambo rye ari ikiribwa gitanga ubugingo buhoraho (Yh 6,68). Abigishwa rero ba Yohani nibamenye ibihe Bishya Yezu yatangije. Muri ibyo bihe icy’ingenzi si ukutanywa Divayi, ahubwo ni ukuyinywera mu Masaho Mashya kuko ari Divayi Nshya isukwa mu masaho ashaje akamenagurika.

Kuvanga imihango ya kiyahudi n’Ivanjiri mu buryo bubangamiye Roho Mutagatifu, bizakomeza bibere Yezu inzitizi mu butumwa bwe. Kandi na nyuma ye intumwa zizahangana n’icyo kibazo kugeza na n’uyu munsi. Benshi mu bibwira ko bemera Kristu Yezu bakomeza kwitwara nk’abigishwa ba Yohani n’abafarizayi maze bagaha agaciro amabwiriza n’amategeko ya Musa, aho gutega amatwi Kristu Jambo w’Imana nk’uko Se ari na we Data Uhoraho abitubwira Musa na Eliya bahibereye ati, ‹‹uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!›› (Mt 17,5)Ubu rero twe Abakristu turi mu bihe Bishya, tugengwa n’itegeko Rishya kandi tugatungwa na Divayi Nshya twambaye umwambaro mushya udateyeho ikiremo gishaje.

Koko rero nta mpamvu yo kugerekeranya itegeko rya Kristu n’irya Musa. Kuko Kristu Yezu ni we amategeko yose yuzurizwamo. Kandi ibyamubanjirije byose birimo kugenywa no guhimbaza isabato byari amarenga y’Ukuri nyako twari dutegereje, Yezu Kristu ubwe wadupfiriye akazukira kudukiza (Rom 10,4; Yh 13, 34-35; Rom 13,10; Kolosi 2,17). Dutege rero Kristu yezu amatwi. Maze uyu munsi ducike ku muco wo kumuvanga n’ico ry’ibicumuro n’ibidafite agaciro. Divayi nshyashya adutungisha urebye ku buryo bwihariye ni Ukaristiya duhabwa. Ese amasaho tumwakiriramo ateye ate? Ayo masaho ni imitima yacu, ni ubuzima bwacu. Iyo tumuhawe turi bashya atwuzuza ubuzima bushya tukarushaho kuba bashya, tukarushaho kuba Abatagatifu. Naho iyo tumuhawe dushwetse ubushanguke turashwanyagurika. Mutagatifu Pawulo intumwa wumvise iryo banga aratuburira ngo tureke gusuzugura Kristu tumusunikira mu isayo ry’ibyaha tubyagiramo, tukabibyara cyangwa tukanabibyariramo. Nyamara ibyo byose ntibitubuze gukomeza gukimbagira tujya aho abandi bagiye mu gihe cyo kwegera ameza matagatifu (1Korinti 11,23-30).

Kristu Yezu ni urukundo ruzima ntabangikanywa rwose n’urwango rwanga abantu rushaka kubakura ku isi cyangwa rubabuza kwinjira mu Ijuru rubakururira ingeso mbi. Igihe cyose tudashaka gufasha urwango hasi ngo twigarurirwe n’urukundo, dukwiye no kujya tureka guhazwa. Umubyeyi Bikira Mariya afashe abigishwa ba Musa bose kugana mu muryango Imana Data yakinguye ngo twinjiriremo tumusanga (Yh 14,6). Umubyeyi Bikira Mariya nafashe abakristu bose Gatorika gutandukana n’ingeso mbi zose zanduza umutima wabo (ubusambanyi, ubuhabara,ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo…Gal 5,19) maze bajye bahora bakereye guhazwa Yezu Kristu wapfuye akazuka uduha Ubuzima bushya kandi buhoraho iteka. 

Padiri Jérémie Habyarimana