Dukore iki?

KU WA KABIRI WA PASIKA, 10 MATA 2012

AMASOMO:

1º. Intu 2, 36-41

2º. Yh 20, 11-18

DUKORE IKI?

Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye”. Ayo ni yo magambo ivanjili y’uyu munsi irangirizaho. Isomo rya mbere na ryo ryarangije ritubwira ko abemeye inyigisho ya Petero banemeye kubatizwa maze abigishwa ba YEZU biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. Dutekereze uburyo dusohoza ubutumwa n’imbuto twera. Buri wese biramureba. Si abayobozi ba Kiliziya gusa, si abapadiri bonyine. Buri muntu wabatijwe agakomezwa afite ubutumwa bwo gukomeza abandi mu kwemera.

Mariya Madalena yagize umuhate wo kuguma ku mva ya YEZU. Yahagiriye amarira n’agahinda kenshi kuko Umukunzi we yari yarishwe urw’agashinyaguro. Intimba irushaho kumushengura abonye ko n’umurambo we warigise. Urukundo rushyitse kandi rutarambirwa ntirwashoboraga kuzima. YEZU WAZUTSE arumuhembera amubonekera. Umuntu wese ukunda YEZU byimazeyo, YEZU ubwe amwigaragariza mu buryo ashatse. Agenda asobanukirwa n’iby’ijuru agahora ajya mbere mu rukundo.

Urwo rukundo ni rwo rwatumye Mariya Madalena yihutira gusohoza ubutumwa. Mu gihe cy’ikubitiro, kwemera ko YEZU yazutse byari bikomeye cyane. Intumwa zategereje ko azibonekera ubwe. Nyuma ni bwo zemeye ibyo Mariya yavugaga. Muri iki gihe cyakora, icyo YEZU adusaba ni ukwemera tudashidikanya Inkuru Nziza abamubonye batugezaho. Yigaragariza muri Kiliziya ye ifite inshingano y’ibanze yo kumenyesha bose Inkuru Nziza y’umukiro. By’umwihariko, iyo abatorewe kwamamaza Inkuru Nziza babikoranye imbaraga z’urukundo, abemera bagenda biyongera.

Uburyo bwo kwamamaza YEZU WAZUTSE bugomba gutuma buri muntu yibaza icyo akwiye gukora kugira ngo ahure n’uwo Mukiza. Petero n’izindi ntumwa, kuko bihuriye na YEZU WAZUTSE, bashize amanga batangaza ko YEZU wishwe Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza. Byatumye abamwumvaga babaza icyo bakwiye gukora kugira ngo babone Umukiza. Ni ngombwa ko inyigisho zacu zituma abantu bibaza icyo bakwiye gukora kugira ngo babeho. Tuzirikane ko hari benshi bariho batariho. Haba i Burayi, Afurika n’ahandi. Aho hose uhasanga abana, urubyiruko n’abakuru bahangayitse. Hari abafite ubuzima buzira umuze bakagira n’amafaranga ariko babuze amahwemo. Inyigisho ya YEZU WAZUTSE ikwiye kubakangura bakamenya ko kubaho neza mu mahoro bishoboka.

Iyo umuntu wumva inyigisho atangiye kwibaza icyo yakora kugira ngo akire, abeho neza, YEZU aba yatangiye kwigaragaza muri we. YEZU ahera k’ utanga inyigisho wihatira gusenga, gutega amatwi Roho Mutagatifu, kwitegereza isi arimo azirikana ijambo ry’Imana. Icyo gihe atanga inyigisho ikiza. Ntiyigisha by’akamenyero cyangwa byo kurangiza umuhango. Ntagamije kuvugwa neza n’abantu. Ntagamije ubuhanga bw’isi. Ashinzwe kwereka abantu inzira y’umukiro nyawo.

Iyo nzira y’umukiro ni iyi: kwisubiraho, kubatizwa mu izina rya YEZU KRISTU no kwitandukanya n’abantu bayobye. Imbuto z’ubukristu zishobora kurumba iyo abantu bihutira kubatizwa cyangwa guhabwa n’andi masakaramentu ariko binangiye umutima. Ni yo mpamvu rero abigisha bibanda ku guhamagarira bose kwisubiraho. Kwisubiraho ni uguhinduka. Guhinduka ni ukwiyemeza gukora byose mu Izina rya YEZU KRISTU. Ni ugukunda YEZU KRISTU mbere ya byose. Ni ngombwa ko abashinzwe ubutumwa muri Kiliziya bumva neza iyo ngingo. Nta muntu ukwiye gupfa kubatizwa. Ntawe ukwiye gupfa kubatiza nta n’ukwiye gupfa kubatirisha. Ni ngombwa kubanza kumva icyo tugamije. Ubatijwe yarabwirijwe akemera kumenya no gukunda YEZU KRISTU nta kabuza Roho Mutagatifu amutemberamo akaba ari we umuyobora. Si abantu agenderaho, si ibintu ashingiraho amizero. Ni YEZU KRISTU WAZUTSE ashingiraho imibereho ye yose. Ni muri ubwo buryo twakumva icyo Petero avuga agira ati: “Nimwirokore mwitandukanye n’aba bantú bayobye”.

Twebwe twese twabatijwe tugakomezwa, nimucyo turangamire YEZU WAZUTSE tubere isi abahamya be b’ukuri. Nitumufashe kurokora abavandimwe bacu bataramumenya.

YEZU ASINGIZWE.

 

Padiri Cyprien Bizimana