Inyigisho: Erekeza ubwato mu mazi magari

Ku wa kane w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 6 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 3,18-23; Zaburi 24 (23), 1-6; Luka 5, 1-11

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹ Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe incundura zanyu murobe››

Uyu munsi Yezu arigisha rubanda yicaye mu bwato bwari ubwa Simoni. Yabasanze ku nyanja aho bari baraye bagoka ijoro ryose, ariko nta fi n’imwe bafashe. Nuko Yezu abasaba kumutiza ubwato no kubutsura gato berekeza mu mazi. Kugira ngo abone uko yigisha imbaga y’abantu ayitegeye. Bityo na bo bashobora kumwumva biboroheye kurushaho. Kandi ntawe umuhutaza kuko bamuniganagaho ari benshi bashaka kumva Ijambo ry’Imana. Ubwo Yezu amaze kubigisha yahindukiriye Simoni na bagenzi be abasaba kwerekeza ubwato bwabo mu mazi magari. Maze bakaroha inshundura zabo bakaroba. Bamubwiye ko bo bari bagotse ijoro ryose ntibagire icyo bafata. Dore ko ubundi hari amafi arobwa nijoro. Kubera ko bacana urumuri rukayakurura akaza arukurikiye. Maze abayafata bakayabona batyo. Yezu rero yabasabye kongera gusubizamo incundura kandi bwari bwakeye. Nibwo bamubwiye ko ubwo ari we ubivuze, bagiye kubikora. Ubwo basubiyemo bararoba. Bafata amafi batashoboraga gukurura bonyine. Maze bitabaza bagenzi babo. Amato yombi aruzura hafi yo kurohama.

Ubwo Simoni amaze kubona ibyo Yezu akoze, yapfukamye imbere ye asaba imbabazi z’ibyaha bye agira ‹‹igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha!›› Nuko Yezu amugirira impuhwe maze aramubwira ati ‹‹witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.›› Nibwo abo barobyi bagaruye amato yabo ku nkombe. Basiga aho byose baramukurikira. Nguko uko Yezu yahamagaye Simoni Petero na Andereya murumuna we, na bene Zebedeyi ari bo Yakobo na Yohani. Ni yo mpamvu uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka asesekaye muri Kiliziya ye Ntagatifu kugira ngo ahamagarire abantu yishakiye gusiga byose bakamukurikira. Bityo hashobore kuboneka abigisha Ijambo rye imbaga nyamwinshi irifitiye inyota. Koko rero Ijambo rya Nyagasani rifite rwose ububasha bwo gukiza abantu cyangwa kubaroba cyangwa se ahubwo kubarohora. Kuko umuntu iyo aguye mu nyanja ntaba agiye guturamo. Aba agiye gupfiramo.

Uyu munsi rero Yezu arashakisha abegera Ijambo rye ritanga ubugingo buhoraho. Ku ruhande rero rumwe hakenewe abasonzera Ijambo ry’Imana. Bakarigirira inzara n’inyota nk’uko bariya baniganaga kuri Yezu bashaka kumva Ijambo rye.Naho ku rundi ruhande hakenewe abaritangaza. Ari na bo Yezu aha ubutumwa none ku buryo bwihariye. Koko rero abashinzwe kwamamaza Ijambo ry’Imana none Yezu arabasaba kwerekeza ubwato mu mazi magari. Maze bakaroha incundura bakaroba. Kandi icyo abohereje kuroba si amafi. Ahubwo ni abantu. Icya mbere rero Yezu asaba abo yatoreye kumwamamaza ni ukwerekeza ubwato mu mazi magari. Abazi iby’inyanja, mu mazi magari hari ingorane nyinshi kurusha ku nkombe. Ariko kandi hari amafi meza manini kurusha ku nkombe. Kabone naho ku nkombe naho haba hari amafi dushobora gufata, ya yandi yishyira abarobyi, ibyo ntibikuraho ko ubwato bugomba kwerekera mu mazi magari kugira ngo haboneke amafi manini kandi meza kurushaho. Ubwo bwato bushushanya Kiliziya Gatolika Ntagatifu iyobowe na Papa Umusimbura wa Petero Intumwa. Nk’uko Petero yari atwaye buriya bwato ni na ko ubu Papa Benedigito XVI ayoboye Kiliziya Gatolika. Ni yo mpamvu Kiliziya igomba gukomeza ubutumwa bwo kongera abayoboke ba Kristu Yezu. Kiliziya igomba kwemera kugana ahakomeye ishakisha umukiro w’abantu, idatinya ingorane ishobora guhura na zo. Kuko ari Kristu Yezu wapfuye akazuka uyibisaba. Nk’uko Simoni Petero yavuze ati ‹‹Mwigisha, twagotse Ijoro ryose, ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura.››

Nta bwoba rero Kiliziya igomba kugira igihe ikora ubutumwa bwayo bwo kuroba abantu ibakura mu nyanja y’icyaha n’iy’urupfu. Kuko Yezu Kristu wapfuye akazuka uyihamagarira kwerekeza aho rukomeye, ni we ubwe ukora byose. Nk’uko mu by’ukuri ariya mafi, atari ba Petero bayarobye. Ahubwo ari Kristu wayabarobeye ku buryo bw’igitangaza. Kiliziya nayo uko yakora kose, abahanga yakoresha abo ari bo bose, monasiteri yakwiyambaza iyo ari yo yose, diplomasi yakoresha izo ari zo zose, nta roho n’imwe ishobora kurokora atari Yezu Kristu ubigizemo uruhare. Nta muntu n’umwe dufite ububasha bwo gutandukanya n’ibyaha byamuboshye. Nyagasani Yezu wenyine ni we ushobora kubidushoboza. Simoni Petero na bagenzi be baraye ijoro ntibafata ifi n’imwe. Ariko aho Yezu Kristu aziye, bafata amafi menshi yose ashoboka. Natwe nta roho n’imwe dushobora kurokora ku bwacu. Ejo hatazagira uwirata ngo akora ibitangaza cyangwa se ngo ni umwogezabutumwa w’icyamamare, umusaseridoti cyangwa umwepiskopi w’akataraboneka.

Koko rero twese ntacyo turi cyo. Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Mutegetsi n’Umukiza rukumbi. Iyo tujya kuvanga ibintu twigira abategetsi n’abantu bakomeye. Ese muri abo bose baza bagusanga bagira ngo ubagire inama, muri abo bakugendaho kuko Yezu abafashiriza muri wowe, muri iyo mbaga y’abantu ikuri imbere yaje mu misa cyangwa mu yindi mihango mitagatifu, ko ushobora kwibeshya nawe ukayireba ukumva na we uri umuntu ukomeye, hari n’umwe muri bo ukesha umukiro amaraso yawe? Hari n’umwe wameneye nibura agatonyanga k’amaraso kugira ngo ukize roho ye? Bose baguzwe igiciro gihambaye cy’ amaraso ya Kristu (1Kor 6, 20, Intu 20, 28). Aho kwiratana rero ibyo dushinzwe muri Kiliziya cyangwa ibyo tuhakora, uyu munsi ni igihe cyo gusaba Yezu imbabazi nka Petero. Kuko turamutse tubaye intumwa nyazo Yezu yakiza benshi atwifashishije. Ariko kubera ububi bwacu, ubwo bwirasi n’ibindi byaha buri wese yiyiziho, usanga tubangamiye igikorwa cya Kristu cyo gukiza abantu. Ugasanga aho kugenda mu bwato tugiye kurohora abarohamye. Ahunbwo turabugendamo turoha mu nyanja y’ibyaha abo twari kumwe muri ubwo bwato. Buri wese abikuye ku mutima akwiye kubwira Yezu Kristu uje adusanga ngo adusane ati ‹‹igirayo, Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha.›› Nuko Yezu Nyirimpuhwe abonereho kuturamburiraho ibiganza by’impuhwe ze. Maze ubutumwa bwacu tubukomeze twunze koko ubumwe na we. Kuko atahwemye kutubwira ko tutari kumwe na we nta cyo twashobora (Yh 15, 5).

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe none kwakira Yezu Kristu uje adusanga ngo adukangurire gukunda kumva Ijambo rye no kuryamamaza kugira ngo turohore abarohamye mu nyanja y’icyaha n’urupfu. Bityo abasingiza Yezu Kristu wapfuye akazuka bahore biyongera uko bwije n’uko bukeye. Nahabwe rero ikuzo we wapfuye akazukira kudukiza icyaha n’urupfu.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.