Ezekiyeli 1,2-6.24-28c

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 1,2-6.24-28c

Kuri uwo munsi wa gatanu nyine – hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago – ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho niho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho. Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane.

Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari., iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. Humvikanaga rero urusaku rwinshi ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima. Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye, gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu. Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no mu nsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; urwo rumuri rugasa kandi n’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye.