Ezekiyeli 18,1-10.13b.30-32

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 18,1-10.13b.30-32

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo :

‘Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe’?

Mbirahiye ubugingo bwanjye – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo mugani ntimuzongere kuwuca ukundi muri Israheli, kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye. Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho. Ariko niba uwo uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho. Nicyo gitumye rero, muryango wa Israheli – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzacira buri muntu rubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa? Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.”