Ezekiyeli 28,1-10

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 28,1-10

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera uko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo: Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati; nyamara kandi uri umuntu nturi Imana, n’ubwo wigereranya n’Imana bwose. Wigize umuhanga utambutse Daneli, dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa. Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo, zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe. Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe, maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza! Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Kuko wigereranyije n’Imana, ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi. Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe, icyubahiro cyawe bagihindanye. Bazakuroha mu rwobo, maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’ Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana, igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye? Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu, ndetse uri mu maboko y’abagusogota. Uzapfa urw’abatagenywe ugwe mu maboko y’abanyamahanga, kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.'”