Ezekiyeli 34,1-11

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI EZEKIYELI 34,1-11

Uhoraho ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo? None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo? Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose, nta n’umwe uyitayeho, nta n’uwaruhije ayashakashaka. None rero, mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. Mbirahiye ubugingo bwanjye – Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; nimwumve noneho, mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho! Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.”