KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,
5 NYAKANGA 2012:
AMASOMO:
1º. Am 7, 10-17
2º. Mt 9,1-8
GENDA UHANURIRE UMURYANGO WANJYE ISRAHELI
Abahanuzi Imana Data Ushoborabyose yatumaga ku muryango we Israheli, si abantu bavugaga ibyo bihimbiye. Bavugaga ibyo babwiwe n’Imana kugira ngo abantu bose bamenye icyo Uhoraho abashakaho. Abahanuzi ntibari babereyeho gushimagiza rubanda. Nta maronko yandi bari bimirije imbere. Abavugaga amagambo asize umunyu ngo batiteranya, ni ababaga barangwa n’amaco y’inda. Abo bagaragaweho kuba abahanuzi b’ibinyoma kuko ubuhanuzi bwabo butigeze busohora. Abahanuzi batangiraga ubutumwa bw’Imana mu ngoro yayo. Aabaherezabitambo b’umutima woroheje ukunda Imana koko, bashyigikiraga ubutumwa bw’abahanuzi. Ariko rero, nk’uko habayeho abahanuzi b’ibinyoma, ni na ko habayeho abaherezabitambo boramye mu bujiji. Twumvishe ibya Amosi umuhanuzi wahanganye na Amasiya umuherezabitambo w’ i Beteli. Ngo ntibari bagishoboye kwihanganira ibyo Amosi yavugaga. Ni uko Amasiya yagendaga avuga impuha agamije kurwanya ubutumwa bw’Imana no gutanga Amosi i bwami kwa Yerobowamu umwami wa Israheli.
Ubutumwa bw’abahanuzi ntibucubywa n’ibitotezo. Amosi yahamirije Amasiya ko Uhoraho ari we wamutoye: “Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’”. Si abahanuzi ba kera gusa babayeho. Mu bihe byose, Uhoraho atuma ku muryango we kugira ngo urusheho kugendera mu nzira y’ubugingo bw’iteka. Uko ni ukuri kw’ibihe byose. Ubwo butumwa ntibushobora guhagarara kugeza igihe isi izashirira. Impamvu ni uko ku isi abantu bahora bakeneye kwibutswa inzira nziza. Ni kenshi bagira intege nke bakadohoka ku muhamagararo wabo. Ni kenshi na kenshi bitandukanya n’Imana. Ni kenshi binjirwamo n’ubugome. Ni yo mpamvu rero mu bihe byose abahanuzi bakenewe kugira ngo bahore bacyamura abari ku isi. YEZU KRISTU yatwinjije mu buhanuzi bw’Isezerano Rishya. Uwabatijwe wese, afite uruhare kuri ubwo buhanuzi. Ntitukigire indangare. Ubwo butumwa ariko, ntibworoshye. Umuhanuzi wese, iyo ari we koko, iyo atibeshya, iyo ari Uhoraho umutuma, ntabura guhura n’abashaka kumuhungabanya kuko baba badashaka kumenya icyo Uhoraho yategetse ku buryo budakuka. Biroroha kwibera mu bidushimisha. Ibishimisha Imana byo biradusharirira. Ni ko korama kwacu. Iyo twumvishe ijwi ry’abatwibutsa icyo Nyagasani adushakaho, iyo Sebyaha itaraturengana mu buvumo bwayo, dushobora kugaruka mu nzira nziza amazi atararenga inkombe.
Ibihe turimo na byo, bikeneye abahanuzi bemera gusohoza ubutumwa bw’Imana Data Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU. Ibimenyetso byo kuyoba birigaragaza. Ubuyobe ntibuganisha aheza. Nyagasani ashaka ko tumugarukira. Amategeko ye twarayirengagije. Dushaka kugurukana n’ibiguruka. Ntidushaka kwigora. Dufite ubwoba bw’abagiranabi. Intambara ziracyasesa amaraso y’inzirakarengane hirya no hino. Abakristu baratotezwa bagacurwa bufuni na buhoro. Impinja ziricirwa mu nda zitaravuka. Ingeso mbi zirakwiriye hirya no hino. Ubuhemu ni bwose. Ingo z’abashakanye ziratandukana abana bakangara hirya no hino. Ikinyoma, amatiku n’ubukocanyi ntibyatanzwe.
Amizero tuyafite muri YEZU KRISTU. Yaje kuzuza amasezerano. Yaje gushyira umukono ku byahanuwe. Ni We ndunduro y’ubuhanuzi bwose. Na We, kimwe n’abahanuzi nka Amosi, yarwanyijwe n’abaherezabitambo. Ubutumwa bwe ntibwabuze ariko kuzuzwa. Yakoze ibitangaza byinshi. Yerekanye ko yatumwe n’Imana Data Ushoborabyose. Tumwegere adukize uburema bwacu. Kumusanga, ni ko guhamya ko twamwemeye. Ibyaha byaratwigaruriye. Tumusangane ukwemera. Dukeneye kumva ijwi rye riduhumuriza: “Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe”. Ibyaha byaratumugaje. Twararemaye rwose. Tumusangane ukwemera. Natwe araduhagurutsa kuko afite ububasha bwose bwo gukiza ibyaha. Buri wese muri twe, nahumurizwe n’ijwi ry’Umukiza. Namuhereze n’abe bose bamugaye bumve ijwi rye ribahagurutsa: “Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire”.
Dusabirane imbaraga za roho tubashe gusohoza ubutumwa yagasani ashaka ko dutangaza. Ubwoba, ubugwari, byose tubitsinde kugira ngo duhumurize bose tubagezaho ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Nta waremewe korama. Buri wese, n’aho yaba yarazikamye kure cyane, ashobora kumva Ukuri akagaruka i buntu akaba muzima rwose. Nyahasani asingirizwe abavuga beruye mu Izina rye.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
Padiri Sipriyani BIZIMANA