Genda uhanurire umuryango wanjye

ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

15 NYAKANGA 2012:

AMASOMO:

1º. Am 7, 12-15

2º. Ef 1, 3-14 (cg 1, 3-10)

3º. Mk 6,7-13

GENDA UHANURIRE UMURYANGO WANJYE ISRAHELI

Ubwo ni bwo butumwa nzirikanye uyu munsi YEZU ashaka guha buri wese. Ni nde wiyumvamo uwo muhamagaro? Kera abahanuzi bari bashinzwe guhanurira umuryango w’Imana. Mu gihe ibintu byasaga n’ibigenda neza mu gihugu, ubutumwa bw’abahanuzi bwabaga ari ubwo gushishikariza bose gusingiza Uhoraho no gukomeza inzira yo kubahiriza amasezerano. Mu gihe abaturage bayobaga bitewe ahanini n’abami hamwe n’abaherezabitambo bigometse ku Mana, icyo gihe abahanuzi barakenyeraga bakamagana ibibi byose kugira ngo bumvikanishe akamaro ko kugarukira Uhoraho. No mu Isezerano Rishya, uwo mwuka w’ubuhanuzi uriho. Ntaho wagiye. Nyagasani ashaka ko igihe cyose tumutunganira tugatunganirwa. Ni yo mpamvu aha buri wese ubutumwa bwo kuvuga mu izina rya YEZU KRISTU. Uko ni ko guhanura. “Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli”: uwo muhamagaro n’uyu munsi uriho. Ikibazo ni uko kuwumva no kuwemera bitera ubwoba benshi. Ubuswa buhambaye, ni ukwanga no kwangira ubwo butumwa buhabwa uwabatijwe wese ariko cyane cyane abashinzwe kuyobora Umuryango mushya wa YEZU KRISTU ari wo Kiliziya. Kwemera ubwo butumwa ni ukwiyemeza kwinjira mu makimbirane ameze nk’ayabayeho mu gihe cy’umuhanuzi Amosi n’umuherezabitambo w’i Beteli.

Mu Isezerano rya Kera, hariho abahanuzi bazwi basanzwe b’idini ya kiyahudi n’igihugu cyose. Abo ni bo akenshi batwariraga iyo rigoramiye. Mu bihe byose, wasangaga benshi muri bo babereyeho gusa icyubahiro cyo kwitwa abahanuzi. Bakoreraga ingoma yayoboraga. N’igihe abami bayobaga bakitandukanya n’Imana, abo bahanuzi bagaragaragaho kuba abahanuzi b’ibinyoma kuko babaga babereyeho gusa kwamamaza ingoma yategekaga. Aho kuvuga babwirijwe n’Ukuri, bomonganaga bivugira ibibavuyemo byatuma baronka amaramuko. Aho kuvuga mu mpumeko y’Umwuka mutagatifu w’Imana, bagenderaga mu kigare cy’inyigisho n’ibitekerezo by’ubwandagazi byacurirwaga mu bitwaga ngo bategeka umuryango w’Imana.

Mu mateka yose y’umuryango w’Imana, hagaragaye n’abandi bahanuzi bavugaga Ukuri batagendeye ku bitekerezo by’amanjwe byabaga byarihaye rugari mu gihugu. Barakenyeraga bagakomeza bagatangaza icyo Imana Ihoraho ishaka. Nta maronko yandi babaga bakeneye. Ukuri kw’Imana ni ko kwabashyuhiranagamo ku buryo batashoboraga kurimangatanya ngo bishoboke. Iyo ni yo mpamvu yatumye haduka amakimbirane akaze hagati ya Amosi na Amasiya wari igikoresho cy’umwami Yerobowamu. Kenshi abahanuzi b’Ukuri batotezwaga n’abahanuzi b’ibinyoma bakabirukana mu gihugu nyamara ariko iryo bavuze rigataha. Ni uko byagendekeye Amosi wahanuraga yuzuye Umwuka w’Uhoraho. Yirukanywe i Beteli ahagana mu mwaka wa 750. Nyamara ibyo we na Hozeya bahanuye byujujwe mu wa 721, igihe Samariya umurwa mukuru wa Israheli irimbutse! Kuba umuhanuzi w’Uhoraho muri ibyo bihe, byari bikomeye cyane. Ese mu bihe turimo byo biroroshye?

Kuba umuhanuzi w’Ukuri nta na rimwe byigeze byoroha. Impamvu ni uko muri rusange isi idakunda UKURI. Ikunda gusa ukuri yishakiye. Kwa KURI guhoraho, kwa kundi k’Umusumbabyose, Ukuri YEZU KRISTU yawigishije, uko KURI kwandikishwa inyuguti nkuri, uko rwose, usanga kudakunzwe. Kwakundwa gute se kandi nta maronko y’isi kwizeza? Kwakundwa gute se mu gihe umuntu yanga kubura amaso ngo ayerekeze kuri Nyagasani? Uko Kuri kwakundwa gute se mu gihe umuntu yumva ko Imana ye ari umubiri we no kwishimisha? Ese uko Kuri kwakundwa na nde mu gihe abana batakonka mu mashereka, mu gihe batakugaburirwa uko bagenda bakura? Ese uko Kuri kuzava hehe ko isi YEZU yashatse guhindura ijuru yabaye isibaniro ry’intambara zikomoka ku mutima w’urwango, ukwikanyiza, ububisha n’ivangura? Ukuri kurabangamiwe kuko urumamfu na rwo rufite uburenganzira bwo kubaho mu murima w’ingano. Twibuka ko YEZU yavuze ko ari ngombwa kureka urumamfu rugakurana n’ingano kugeza igihe bizasobanukira mu isarura. Nta bwo twakwiheba kuko uko biri kose imbuto nziza zizakomeza kwera izindi, kandi ibyishimo by’ijuru ntibizasibanganywa n’ubugomeramana ubwo ari bwo bwose.

Icyo YEZU ashaka ariko, ni uko abantu bose bagereranywa n’urumamfu bisubiraho bagahinduka bazima. Ni yo mpamvu YEZU adahwema kohereza abigishwa be mu butumwa. Babiri babiri yohereza baratwumvisha ko mu Kiliziya, ntawe ukora wenyine. Bigenda neza kandi imbuto zikiyongera iyo abatorewe ubutumwa bigizemo amatwara amwe yo gufashanya mu guharanira ibyiza bya YEZU KRISTU. Ni bo mbere y’abandi bafite ubutumwa bwo bwo kuba mu isi bamamaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Iyo bunze ubumwe bashobora gufashanya gutsinda roho mbi n’ibizikomokaho byose. Bashobora kubohora abarwayi bagizwe imbata na sekibi n’indwara zidakira.

Kuri iki cyumweru, dusabire cyane abatorewe kuyobora umuryango w’Imana barusheho gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo bamenye icyo bavuga kibohora roho ya muntu. Ni bwo bazuzuza ubutumwa bahawe bwo kujya guhanurira umuryango w’Imana.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA