Inyigisho: Guhara byose kubera Ingoma y’ijuru

Inyigisho y’icyumweru cya 28 gisanzwe cy’umwaka B

14 Ukwakira 2012

Amasomo matagatifu:

Isomo 1: Buh 7, 7-11

Zaburi: Zab 89, 12-13, 14-15, 16-17

Isomo 2: Heb 4, 12-13

Ivanjili: Mk 10, 17-30

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Guhara byose kubera Ingoma y’ijuru.

Bavandimwe, kuri icyi cyumweru cya 28 gisanzwe, Mwiza, Jambo, Buhanga nyakuri, Yezu Kristu araturarikira inzira y’ubutungane: “Genda ugurishe ibyo utunze , ubihe abakene, uzagira ubukungu mu ijuru, hanyuma uze unkurikire”(Mk 1 0 ,21). Aya ni amagambo yezu yabwiye umuntu w’umukungu wari uje amugana amubaza icyo yakora ngo azabone ubugingo bw’iteka ho umurage.

Bavandimwe kenshi usanga twifuza ubutungane, tukifuza ingoma y’ijuru ariko byagera aho gukora ibyo idusaba tugacika intege nk’uriya muntu w’umukungu waje afite ishyaka n’ibyishimo byinshi abaza icyo yakora kurushaho ngo azabone ubugingo bw’iteka ho umurage. Genda ugurishe ibyo utunze ubigabire abakene. Bavandimwe ni ngombwa gutekereza neza ibyo dutunze tugomba kugurisha kugira ngo tugane iyi nzira y’ubutungane nta nkomyi. Kandi twese nta n’umwe udafite ubu bukungu Yezu adusaba kugurisha: ubukungu bwa mbere nitwe ubwacu. Koko rero hari igihe natwe twibera imbogamizi yo kuyoboka iyi ngoma y’ijuru, ubwenge bwacu, irari ry’umubiri wacu bikadukingiriza ijuru cyangwa bikatubera impamvu yo korama,… Hari abavandimwe, amasano dufitanye na bo, amasambu, akazi cyangwa umwuga dukora, umwanya dufite muri sosiyete,… kenshi bitubera imbogamizi yo kuyoboka inzira y’ubutungane. Uyu muntu w’umukungu we Yezu yamusabye kugurisha ibyamuheshaga ikuzo ry’isi ataha ababaye kuko yari atunze byinshi. Yezu, abibonye abwira abigishwa be ati:”byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko umukungu yakwinjira mu ijuru.

Bavandimwe, iyo Yezu kristu avuga ko bikomereye umukungu kwinjira mu ijuru, ntaba atwifuriza kuba abatindi cyangwa abahanya. Nta n’ubwo avuga ko ubwami bw’ijuru ari ubw’abatagira icyo barya, banywa cyangwa bambara. Ahubwo yifuza ko tunyurwa n’ibyo dutunze kandi ntibidukingirize ijuru. Koko rero hari benshi ubukungu bw’isi buhuma amaso, bakarangamira ibintu cyangwa abantu, aho kurangamira umuremyi wa byose na bose.

Bavandimwe, ikibazo gikomereye abantu muri iki gihe ni ukumva ko ubutungane budashoboka. Umunyarwanda we iyo adashaka ko ibikorwa bye bimucira urubanza agira ati: “n’intungane bwira icumuye karindwi”. Oya ,si uko dukwiye kumva iryo jambo. Mu gitabo cy’imigani dusomamo ngo “Koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka” (Imig 24, 16). Bitagenze bityo ntiyaba ikiri intungane. None se Yezu azabe yaratubeshye cyangwa yaradusabye ibidashoboka igihe agira ati: “muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari Intungane”? (Mt 5,48) cyangwa se ati: “Hahirwa abasonzeye ubutungane kandi bakabugirira inyota kuko bazahazwa”?( Mt 5,6).

Bavandimwe, ntabwo tuzahazwa cyangwa tumarwe inyota n’abantu, ibyo dutunze, ibyo turya cyangwa tunywa, ahubwo tuzahazwa kandi tumarwe inyota n’ubutungane. Kandi bene ubu butungane butangwa n’Imana, bugahabwa umuntu wemeye kugirana umubano wihariye na Yezu Kristu wapfuye akazuka, We witegereje abigishwa be igihe batangaraga akagira ati: “ku bantu ntibishoboka ariko ku Mana birashoboka kuko nta kinanira Imana”.

Bavandimwe, ni nde muri twe ubuze icyo yihambiriyeho kimubuza ubugingo bw’iteka? Umubiri n’irari ryawo, kwishinga ubwenge bwacu, kwihambira ku isano y’amaraso bibyara irondakoko n’irondakarere, umwanya dufite muri sosiyeti, akazi dukora, umutungo dufite,… bituma turenganya cyangwa tugakandamiza abandi.

Bakristu bavandimwe, hari ibintu byadufasha gushyira iyi Vanjili ya Yezu Kristu mu ngiro kuko idusaba kudahumwa amaso n’iby’isi ngo twegukire inzira y’ubugingo bw’iteka: gukurikiza amategeko. Uyu mukungu, naba na we yari yarayakurikije kuva mu buto bwe, mu gihe twebwe kuyakurikiza bikituri kure nk’ukwezi. Ni ngombwa kandi Kwemera kwakira ubuhanga Imana itanga butuma tubasha kubona ko ingoma y’ijuru iruta inkoni n’intebe bya cyami , ikaruta zahabu, feza n’ubundi bukungu dushobora kugira kandi ikaruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri, nk’uko tubisanga mu isomo rya 1 ryo mu gitabo cy’ubuhanga (Buh7,7-11). Tugomba kandi kumva ijambo ry’Imana no kurishyira mu ngiro, ryo rinyabuzima n’irinyabushobozi, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, rigacengera umutima n’ubwenge, rigasobanura ibitekerezo n’ibyifuzo byihishe muri muntu, nk’uko tubisanga mu isomo rya 2 ryo mu ibaruwa yandikiwe Abaheburayi (Heb 4,12-13). Icyo kandi ni cyo cyagoye uriya mukungu. Aho kumva icyo Yezu amusabye ngo agishyire mu ngiro, yatashye ababaye. Koko rero muri iki gihe, hari benshi bumva ijambo ry’Imana iyo batagize ibyago ngo ryinjirire mu gutwi kumwe risohokere mu kundi, Hari n’abandi bake baritekerezaho, hakaba na mbarwa bafata umwanzuro wo guhinduka. Izi ntambwe eshatu( kumva, gutekereza no gufata umugambi wo guhinduka) ni ingirakamaro mu buzima bw’umukristu wumva Ijambo ry’Imana. Birakwiye kandi guhora dufite inyota y’ubutungane kugira ngo dukomeze urugendo rugana ubugingo bw’iteka tutarambirwa kuko nk’uko Yezu abitwibutsa :“ benshi mu ba mbere bazaba abanyuma n’abanyuma babe abambere”.

Bakristu bavandimwe, igishuko gikomeye kiriho muri iki gihe ni uko abakristu bashaka gukurikira gusa Yezu unezerewe, wariye, wahaze, wanyoye, ukize, ufite imitungo n’amafaranga. Yezu utavugwa nabi, badatonganya, Yezu utarwaye, cyangwa udahura n’ingorane z’ubuzima,… ni ngombwa rwose ko twitoza no gukurikira Yezu ubabara kuko agira ati: “ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire”(Mk8,34). Ni yo mpamvu no mu ivanjili y’uyu munsi adusaba guhara byose kubera ingoma y’ijuru ariko n’ibitotezo bitabuze.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 28,Yezu Kristu atubwiye iri jambo ryo guhara byose kubera ingoma y’ijuru, mugihe hashije iminsi itatu gusa umusimbura wa Petero, Nyir’ubutungane Papa Benedigito wa XVI, atangaje ku mugaragaro umwaka w’ukwemera. Koko rero, nk’uko Papa abivuga mu Ibaruwa yise”Irembo ry’ukwemera”, muri ibi bihe turimo, kurusha mu bihe byashize, ukwemera gusigaye kutumvikana neza biturutse ku myumvire igenda ihindagurika, cyane cyane muri iki gihe, aho abantu batekereza ko ubwenge bwa muntu bwumva gusa ibyagezweho n’ubuhanga n’ikoranabuhanga. Nyamara muri ibyo byose, Kiliziya ntiyigeze igira ubwoba bwo kwerekana ko hagati y’ukwemera n’ubuhanga bubereye muntu hadashobora kubaho ihangana, kuko nubwo inzira ziba zitandukanye, byombi biba bigamije kugera ku kuri. Bavandimwe, umuzi w’ibyaha byinshi, amahano, n’amarorerwa bikorwa muri iki gihe, ni ingaruka z’ukwemera guke cyangwa z’uko abantu bataye ukwemera. Dusabe Imana itwongerere ukwemera tugira tuti: “ndakwemera Nyagasani, Mana yanjye ndakwizigiye, Nyongerera kugukunda no kukwizera”.

YEZU KRISTU ASINGIZWE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE