Hahirwa abangwa bazira Yezu Kristu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 23 B gisanzwe

Ku ya 12 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 7, 25-31; Zaburi 45 (44), 11-17; Luka 6, 20-26

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

 Hahirwa abangwa bazira Yezu Kristu wapfuye akazuka

Yezu aratura ijwi maze atangarize abamuteze amatwi iguhembo cyangwa igihano bagiye guhabwa. Yezu aratangariza abamuteze amatwi inzira ebyiri zibari imbere: guhirwa cyangwa kugorwa. Kugira ngo buri wese yihitiremo adahaswe aho agomba guhatana ahata ibirenge. Uyu munsi Yezu aratangariza abigishwa be ihirwe. Maze abanze kwigishwa na we ababurire kugira ngo bisubireho inzira zikigendwa. Yezu arereka abamuhisemo ko bari aheza. Naho abanze kumuhitamo bakaba bari ahaga. Nyagasani Yezu arerura none maze avuge ko abahirwa ari abakene, abashonji, abarira n’ abangwa bazira izina rye. Arerura kandi Yezu maze avuge ko abagowe ari abakungu, abijuse, abaseka n’abavugwa neza n’isi.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero uyu munsi aratangariza isi y’ikinyagihumbi cya gatatu ko hahirwa abakene. Nta n’ibisobanuro Yezu yongeraho none. Hahirwa abakene ni ibyo nta bindi! Ariko abo ashaka arabasobanurira. Cyangwa se abashaka gusobanukirwa arabasobanurira nta kabuza. N’abadakeneye gusobanurirwa na we ntibazapfa basobanukiwe. Abo bakeneye gusobanukirwa n’Ijambo rya Kristu na bo ni abakene nyamara. Ahubwo se si bo bakene nyabo. Bo bafite ubukene isi idashobora kubakiza. Hahirwa rero abo bakene, iby’isi baba batunze byose uko byaba bingana kose, byaba ibya Mirenge ku Ntenyo cyangwa iby’umutindi nyakujya, barahirwa kuko ubwo bukene bwabo isi itabubakiza.

Koko rero ubwo bukene ntibabuterwa n’uko babuze iby’isi. Nta n’ubwo babubuzwa n’uko babifite. Bagira iby’isi cyangwa batabigira bakomeza kuba abakene bakene Kristu Yezu n’Umukiro atanga. Kandi biteguye gutanga byose aho gutandukana na we. Biteguye no kwanga byose aho kugira ngo batandukane na we. Kuko kuri bo, Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Mukiro wabo. Ni we Bukungu bwabo. Ni we Bukire bwabo. Ni Yezu Kristu rero wenyine ubatera ubwo bukene kandi akabubamara. Kuko ari we Mukiza nyine rukumbi. Abo bantu rero n’ubwo mu maso y’isi bashobora kuba bafite ubukire, ariko mu by’ukuri ni abashonji mu bandi. Basonzeye Ijambo ry’Imana. Basonzeye ubutungane. Bafite inyota y’ubutagatifu. Barahirwa rwose birambuye muri Kristu.

Nyamara ariko kugira inyota n’inzara ntibihagije ngo umuntu ahirwe. Kuko ihirwe mu by’ukuri atari ukugira iyo nzara cyangwa iyo nyota. Ahubwo ihirwe ni uguhura na Yezu Kristu wapfuye akazuka uyitumara, akatugaburira Ubutabera n’ubutagatifu. Akadutaka urukundo impuhwe n’ubugiraneza. Akadutsembamo ingeso mbi zose. Maze imigenzo myiza yose akayidutamiriza. Kugeza ubwo birakaza isi iyizira. Maze ikaturakarira kakahava (1 Pet 4, 1-5). Ikadutoteza bigatinda. Maze ikongera ityo ubutumburuke bwacu tugana Uwaducunguye. Na yo ikicukurira urwobo irushaho gucurama, gucuncumuka no gucikwa n’ubucungurwe.

Naho rero abibwira ko ari abakire, nyine badakeneye, gutega amatwi Umukiza kuko ntacyo bamukeneyeho. Kuko nta kibazo bafite, ifaranga ryabo n’umutungo wabo ari byo gisubizo cya byose. Abo baragowe koko. Baragowe kuko babonye imaragahinda yabo. Ntibakeneye ko Kristu abakiza. Bafite byose. Ahubwo naze abasabe bamuhe. Kuko bamurusha byinshi. Batabimurusha se si we uza kubasabiriza mu bakene be bahora babatitiriza bababwira ngo nimudufashe nyamune ka? Ariko bo hari ubwo yigera anababona mu ngoro ye hari icyo baje kumusaba? N’iyo bahaje baba baje gutembera. Nk’uko abahaze bose binyeganyeza gato kugira ngo amabondo bayagaragure ahokwe. Baze kubona aho bapakira ibindi. Dore ko iwabo ibiryo atari iby’ibura.

Koko rero abo rwose baragowe. Bijuse iby’isi. Iby’Ijuru ntibafite aho babishyira. Bafite igihe cyo gutembera, kureba filimi, siporo na poruno, kurya no kunywa bakiriza umunsi bikora ku munwa, gusura amacuti n’incoreke, n’ibindi byose bibagabanyiriza irari ry’ibyisi bahaweho impano na Se ubabyaramo ibibi. Ariko igihe cyo gusenga, kumva misa, guhabwa amasakaramentu, kwigishwa, kwiherera…ibyo byose nta mwanya babifitiye. Nta gihe bafite cyo guhazwa. Ariko icyo kunywa itabi ntibajya bakibura. Baragowe rero! Baragowe niba batagarutse ngo bagororokere Umukiza, amaherezo yabo ni uguhomba ubuzirahwerezo. Kuko ibyo bibeshya ko barimo kungukamo none. Nta na kimwe kizabaherekeza ngo kibarenze urupfu bagiye gupfa.

Yezu Kristu wapfuye akazuka none arabwira byinshi abatotezwa bazira izina rye. Ni igihe cyo guhimbarwa no kuzura akanyamuneza. Ntabwo ari igihe cyo kwijujuta, kuganya no kuvumana. Ni igihe cyo gushimira Nyagasani uruhare umuntu aba yagize ku musaraba we. Nk’uko intumwa byazigendekeye. Kandi zikaba zaranabitwigishije. Zitwibutsa ibanga ry’Urupfu n’Izuka bya Kristu mu buzima bw’abamwemera (Intu 5, 40-42; 2 Tim 3,12-13; 1 Pet 4, 12-19). Koko rero muri iyi si hari benshi bazira ibyo bavuze cyangwa bakoze. Ariko abazira koko ko bakoreraga Yezu Kristu. Kandi na bo igihe babikoraga cyangwa babivugaga bakaba ari byo biyumvagamo nta kindi kibihishemo cyangwa cyabihishe mu bandi. Abo bantu ntabwo ari benshi. Si ingabire yakirwa na bose.

Mu by’ukuri rero abo bantu bahorwa Yezu abo ari bo bose barahirwa. Kuko mu by’ukuri ibyo bavuze cyangwa ibyo bakoze aba ari igikorwa cya Yezu Kristu ubwe mu bantu. Aba ari Ijambo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka ubwe ryabwiwe abantu. Maze bamwe bakavuga bati ‹‹Amen››. Abandi bati ‹‹kameneke››. Nuko bamwe bagakurikira Yezu buzuye ubwuzu. Abandi bakamukurikiza inkota buzuye ubwoba. Iyo Ijambo rya Kristu rimaze kumvwa n’umukunda. Rimugira mwiza kandi akizihirwa. Naho abanzi ba Kristu iyo bigishijwe ibye. Bibatera ubwoba maze bakumva ko bazabushira bishe uwabagejejeho iryo Jambo. Ng’uko uko byagendekeye Yezu, Yohani Batista, Sitefano n’abandi bose bahowe Kristu muri rusange. None bakaba basangiye ihirwe ry’Ijuru na Kristu Yezu wapfuye akazuka. Kiliziya ntiyifuza ko abana bayo bicwa bazira ukwemera kwabo. Ariko ishimishwa bitavugwa n’abana bayo bakomera ku kwemera kugeza aho bicwa aho gukora icyaha bihakana Kristu mu magambo cyangwa mu bikorwa.

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Abakene, n’Umwamikazi w’Abahowe Kristu, nadusabire none kubarirwa mu banyahirwe Yezu Kristu atwigisha none. Naduhe kandi kuguma muri iryo hirwe ubuziraherezo. Maze tuzahore iteka dusingiza Uwadusukuje amaraso ye ngo duse na Se kandi dusendere Roho Uhoraho.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.