Hari igihe cyo kubyara n’igihe cyo gupfa

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 25 gisanzwe B,

28 Nzeli 2012

AMASOMO: 1º.Mubw 3, 1-11

2º. Lk 9,18-22 

Hari igihe cyo kubyara n’igihe cyo gupfa

Dufite inshuti y’ubuhanga butangaje. Uwo ni Koheleti ukomeje kudusangiza ku buhanga bwe. Uyu munsi adufashije kongera kubona ko ikintu cyose kigira umwanya wacyo. Mu kwitegereza umwanya wa buri kintu kibaho, ni ngombwa ko tumenya umwanya wacu. Umwanya wacu uri mu buzima cyangwa mu rupfu. 

Mu gihe byose bigira igihe cyabyo, igihe kitureba ni icy’ubuzima n’icy’urupfu. Wagira ngo ni yo mpamvu igihe ateruye iyo nyigisho, Koheleti ari aho yahereye: Hari igihe cyo kubyara n’igihe cyo gupfa

Nta muntu n’umwe ushobora kwigenera igihe cyo kubyara. Agira atya akabona ingabire y’Imana irigaragaje arasamye akazabyara. Hari abashaka ibyara bakaribura. Bityo, nta n’umuntu ushobora kwigenera ubuzima. Twese, tujya kuvuka, ntitwagiye inama n’Imana Data Ushoborabyose. Twagiye kubona tubona turiho. Kuba turiho, si ubushake bwacu. Ni ubushake bw’Imana Data yashatse kudusangiza ubuzima kugira ngo tuzayimenye tuyihore imbere tuyisingiza kandi duharanira ubuziranenge. Hari abantu bayobye bavuga ko ngo umuntu abaho gutyo gusa nta Muremyi. Abo ni abatazi Imana Data Ushoborabyose cyangwa se abahumishijwe n’ubuhanga bw’isi bwaguye mu icuraburindi. Twemera ko igihe cyo kubaho kigenwa na Data udukunda. Hari abantu bavugirwamo na shitani maze bakabangamira ubuzima bagamije kuryoha mu by’isi nta cyo bikopa. Abo ni nka ba bandi bibera mu maraha y’ubusambanyi maze babona basamye bakihutira kwica iyo nzirakarengane Imana iba igabiye ubuzima. Miliyoni na za miliyoni z’abana zicwa buri munsi mu isi kuri ubwo buryo ziratabaza kandi ayo majwi y’inzirakarengane, si igisingizo cy’iyi si dutuye. Ni ikimenyetso cy’uko Shitani itugejeje aharindimuka. Koheleti, nadufashe kongera gutekereza kuri icyo gihe cy’ubuzima maze tucyubahe kandi twigengesere niba dushakira isi amahoro nyakuri. Si urupfu dukwiye gushaka. Dushaka ubuzima butsinda urupfu. 

Ikindi gihe ni icyo gupfa. Iyo umuntu apfuye, amateka y’ukubaho kwe ku isi, aba arangiye. Nta kuzongera kubaho ukundi mu mubiri nk’uyu. Ari umwirabura cyangwa se umwera, umugiraneza n’umugiranabi, umukire n’umukene, umwana, umukambwe cyangwa umukecuru, intiti cyangwa utazi na i, iyo igihe cyo gupfa kigeze, nta we uruhunga, asiga byose akagenda ubutagaruka. Twese tuzi ko icyo gihe kizagera n’ubwo tutazi umunsi n’isaha. 

Umuhanga adufasha kumva ko nta kintu na kimwe tujyana iyo akuka kadushizemo. Hari uwabivuze neza agira ati: “Twavutse twambaye ubusa, tuzasubirayo ubundi”. Nta kintu na kimwe umuntu yakora ngo asimbuke urupfu dore ko nta we urusimbuka rwamubonye! Iryo ni iteka ryakomeje kuva hakorwa cya cyaha cy’inkomoko. Ntawe ugena igihe cyo gupfa. Hari inkoramaraso ziha kuzimya ubuzima bw’abandi n’ubwo ruriye abandi rutazibagiwe! Umuhanga Koheleti yadufasha kumva ko ntawe ugomba kugena icyo gihe cy’urupfu. Kuki wakigena kandi byanze bikunze gihari mu mugambi w’Imana izi yonyine? Uko biri kose, igihe cyo gupfa, ni igihe cyiza gisoza ikivi cyo kuri iyi si. Ni igihe cyiza cyo guhura n’UKURI nyakuri. Ni igihe cyo kwinjira muri ya NZIRA yatwigaragarije. Ni igihe gihebuje cyo kwinjira muri bwa BUGINGO bwaduteguriwe. Niba hari ikintu cyiza dukwiye gusaba, ni ugupfa neza. Ni ugupfa nta bwandure buturangwaho. Ni ugupfana ibyishimo byo guhura na YEZU KRISTU Umwami wacu imbona nkubone. Ni ukubona BIKIRA MARIYA wiyeretse abantu bamwe na bamwe bakiri ku isi. Igihe cyo gupfa, ni igihe cyo KUBAHO. Imwe mu ngaruka mbi z’Icyaha cy’inkomoko, ni amarira, ishavu n’ agahinda tugira iyo urupfu rugeze ku muryango. Arahirwa umuntu ufite ukwemera gutuma agira ishyushyu ryo kuzabona Data Ushoborabyose mu ikuzo risesuye no kuzabona BIKIRA MARIYA watubyariye Umukiza. Ayo mizero yo kuzababona no kuzabana na bo iteka, ni yo atuma dukomeza kubaho twishimye nk’abashonje bahishiwe badatewe indishyi n’urupfu. 

Mu gihe tugitegereje ko igihe cyacu kigera, dukomeze gusa n’abarebera mu ndorerwamo ibyiza bidutegereje duhamya buri munsi ko YEZU ari we KRISTU. Uwitegura neza igihe cye cyo gupfa ku mubiri no kuvuka mu ijuru, ahora yumva icyo YEZU amubwira mu Nkuru Nziza Ntagatifu. Ibitekerezo by’amanjwe abigendera kure akimiriza imbere UBUHANGA nyakuri. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYE ADUHAKIRWE. 

Padiri Cyprien Bizimana