ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 14,2-10
Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. Garukira Uhoraho umubwire uti “Duhanagureho ibicumuro byose, maze wakire ikiri icyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu. Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ‘Uri Imana yacu !’ kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!”Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima, kandi sinzongera kubarakarira ukundi. Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani. Imicwira yayo izasagamba, ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti, n’impumuro yayo imere nk’iya Libani. Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani. Efurayimu izavuga iti “Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!”Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro. Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye? Inzira z’Uhoraho ziraboneye zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka.