Hozeya 8, 4-7.11-13

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 8, 4-7.11-13

Uhoraho aravuze ati “Abayisraheli biyimikiye abami batambajije, bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi. Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo, bakikururira batyo kurimbuka. Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse ! (Koko uburakari bwanjye bwabagurumaniye : mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?) Cyakomotse muri Israheli gikozwe n’umunyabukorikori, kikaba rero atari Imana. Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe. Babibye umuyaga, bazasarura serwakira; bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu, n’aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga. Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha, none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho. N’aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye, babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka! Bakunda kuntura ibitambo no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza  kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.”