Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa

Ku wa kane w’icyumweru cya 25 gisanzwe B, 

27 Nzeli 2012 

AMASOMO: 1º.Mubw 1, 2-11

2º. Lk 9,7-9 

Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa  

Dukwiye gusoma kenshi no kuzirikana bihagije ibikubiye mu bitabo bitagatifu byo mu cyiciro cy’Ubuhanga. Abo bahanga baritonze batekereza ku bintu biriho byose. Badusigiye isomo rishobora no gutyaza ubwenge ku buryo buhebuje. Hari abantu babumva nabi bibwira ko basaga n’ababihiwe n’ubuzima ku buryo babona byose ku ruhande rugayitse. Koko rero, dusomye nabi ibyo Koheleti avuga, dushobora kugwa mu mutego wo kumwitirira ububihirwe (pessimisme). Reka da! Si uko biteye. 

Koheleti ni umuhanga uzi gutanga inyigisho itari icyuka. Koheleti uwo, ni umubwiriza mu ikoraniro. Ni ushinzwe gufasha abayoboke gusenga anabashishikaza. Mbere yo kubahagarara imbere ngo agire icyo ababwira, abanza gufata umwanya wo gusenga we ubwe akanitegereza ibyo ku isi cyane cyane ibihangayikishije, maze akavanamo inyigisho iboneye. 

Koheleti ni umunyabwenge witegereza ibyo ku isi akavanamo isomo rikomeye kandi ry’ukuri. Ibyo avuga ntabihimba kandi ntabivugishwa n’ubwoba n’amaganya. Koheleti ni umunyakuri. Azi agaciro k’ibintu abona ku isi. Afasha abantu kubona ko ibyo bahibikanira byose bidafite ireme rihoraho. Azarangiza yanzura ati: “muri make rero, ujye utinya Imana kandi ukurikize amategeko yayo; ni cyo umuntu abereyeho. Koko rero, Imana izahamagara ikiremwa cyose, igicire urubanza ku byihishe byose, ari ibyiza ari n’ibibi” (Mubw 12, 13-14). Uko yatangiye avuga ko ibintu byose ari ubusa kandi ko bihora ari bimwe, uko yakagaragaje imiruho umuntu agira kuri iyi si nyamara agapfa amateka y’isi agakomeza, ni ko ashaka kuvuga ko icya ngombwa ari ugutunganira Imana Data Ushoborabyose kuko ni Yo KURI. Koheleti ni umuhanga w’ukuri utekereza akadufasha kudahera mu gihirahiro cy’iby’isi bihita bitaretse kuduhitana. 

Koheleti atubere urugero mu kwitegereza ibyo ku isi no kugira isomo tuvanamo. Atubere urugero mu gushaka UKURI. Hari abashaka Ukuri ntibakugereho kubera ko nta somo iby’isi byabasigiye. Abo ni nka ba Herodi bumva UKURI bakakurwanya bakibasira ubabwira UKURI. Twabyumvishe mu Ivanjili. Muri iki gihe, mu isi yose hari ikibazo cy’imitekerereze. Biragaragara ko dushobora kuba turi mu bihe by’umwijima. Bigaragazwa n’uko abahanga batekereza ku by’isi bagamije kwerekana UKURI batumvikanisha ijwi ryabo. Ibihe by’umwijima mu mitekerereze birangwa n’uko amajwi y’amatwara y’ubwiyandarike ari yo yumvikana cyane. Ubu hari imico myinshi y’ubuyobe irwanya Ivanjili n’umuco mwiza w’abantu igenda yiyamamaza ukabura abantu bayitekerezaho bagamije kumurikira isi. Kera cyane, abanyabwenge n’abahanga mu mitekerereze babaga ku isi batekereza UKURI bakagutangaza kugahindura imibereho kuyiha umurongo ubereye ikiremwa muntu. Abo ni ba bandi twita Abafilizofe bavukiye mu Bugereki bagakwiza ku isi yose imitekerereze iboneye. Muri iki gihe, habura abantu bacengera ubwo buhanga bagamije kumurikira isi ya none. Iyo imitekerereze y’ubuhanga itamurikira abantu mu nzira z’UKURI, ubwo buhanga buba bwaraguye mu mwijima. Ntibubahsa gufasha mwene muntu kubona igisobanuro nyacyo cy’isi n’ibyayo. 

Iby’isi ni ubusa kuko bitihagije mu kugeza ku MUKIRO. Ntitukarangazwe na byo. Duhugukire UKURI twashyikirijwe n’Imana Data Ushoborabyose muri YEZU KRISTU utuyobora akoresheje Roho we Mutagatifu. 

YEZU ASINGIZWE

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE. 

Padiri Cyprien BIZIMANA.