Icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE-B

Ku ya 17 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeli 16, 1-15; Zaburi (Izayi12); Matayo 19, 3-12

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

ICYO IMANA YAFATANYIJE, UMUNTU NTAKAGITANDUKANYE

Uyu munsi Yezu araha abigishwa be inyigisho irebana no kubaka urugo n’ingaruka zabyo mu buzima bw’abantu. Ari abubatse urwo rugo ari n’abandi bose bagomba rwose kwitwararika cyane ngo hato badatandukanya icyo Imana ishobora byose yabumbiye hamwe. Yezu arashyigikira Ugushyingirwa gutagatifu yemeza ko ari umuhamagaro w’umugabo uhamagarirwa kwibumbira ku mugore we, maze bakaba umubiri umwe. Ntabwo ari umuntu ubyipangira. Kandi nta mugabo uhagurutswa iwabo n’undi mugabo. Nta n’umugore uhagurutsa iwabo undi mugore. Umugabo utiyumvamo ubushobozi n’ubushake bwo kunga ubumwe n’umugore, ubwo ni uburwayi yavukanye cyangwa yatewe n’abantu. Umugore na we utabyiyumvamo na we ni kimwe. Niba kandi babifitiye ubushobozi ariko ubushake bukaba buri muri Nyagasani, ngaho nibamukurikire bigane Kristu baberaho Ingoma y’Ijuru. Hagowe ariko uzashaka kubifatanya byombi. Kuko azagubwaho n’uyu muvumo n’abashakanye bagomba kuziririza no kuzirikana: Icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye.

Naho rero uwo mugore cyangwa uwo mugabo utarahawe ubushobozi bwo kurwubaka uko Yezu abitwigisha ,yagombye kubyakira agatuza akitagatifuza. Aho gufata iy’umuhanda ngo agiye kwaka uburenganzira bumutandukanya n’ibyo Umuremyi yagennye. Kandi ntibitangaje ko ubumuga bubaho. Nubwo bibabaje kandi kubyihanganira bikaba bisaba imbaraga za Roho Mutagatifu. None se ubu abatabona bangana iki ku isi, ari abavutse batyo cyangwa ababigizwe n’abantu? Abatagira amaguru cyangwa amaboko se bo bangana bate? Abatumva se bo kubera imwe muri ziriya mpamvu zombi bangana bate? Ni nde se uzigera abashima umunsi bavuye hasi bakiyemeza guca amaguru n’amaboko, kumena amaso cyangwa amatwi y’ababifite bizima? Ibyo abifitemo ikibazo twavuze cyo kudashaka baharanira, bashaka gukora amahano ku isi yo gukora ibitajyanye n’umuhamagaro nyawo wa muntu, ngo barubaka ingo gore-gore cyangwa ingo gabo-gabo ntaho bitaniye n’ibyo tuvuze. Kuko buriya buryo bwo kuvanga ibitavangika buzabyarira isi amakuba akomeye mu bihe birimo kuza (Rom 1,24). Kandi ingaruka zabyo zizagwa ku bitwaga ko ari bazima. Nyamara na ba nyirabayazana ntibazarokoka. None se abantu bose baramutse batakaje kubona, abari basanzwe batabona bo bakongera kurandatwa na nde?

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aradusanze none ngo asubize ibintu mu buryo muri iyi si yiremeye kandi akayicunguza Amaraso ye matagatifu. Kandi tumenye ko ari Umutegetsi n’Umukiza. Afite ububasha bwose mu kiganza cye bwo kubirindura isi akayerekeza aho ashaka. Gusa rero kubera urukundo akunda abantu ashaka gukorana na bo. Akabayoboresha urukundo rwe ruhorana impuhwe. Niyo mpamvu aza yinginga yiyoroheje. Agira ngo isi ya none yumve ijwi rye ireke kurindagizwa na Sekibi udahwema kuyihimbira uko bukeye uburyo bushyashya bwo kubeshya Uwarishye amaraso ye ngo tube bashya.

Bimwe mu binyoma bikomeye Sekibi akwiza ku isi ni uko arushaho gushimangira ko ubudahemuka ari ikintu cyataye agaciro. Kandi kitanagifite abo gifasheho. Umuntu akundana n’undi bagira ngo bishimishe. Iyo batakishimanye baratandukana. Kandi bakarushaho kwishima. Izo zose ni inyigisho za Shitani zihita mu binyamakuru byandikwa, byerekana amashusho cyangwa bisakaza amajwin gusa. Urukundo rwateshejwe agaciro maze rugera aho ruhindurwa irari rya kamere nk’iry’amatungo. Ijambo ubusambanyi n’ubuhemu avugwa na bake. Kuko benshi bemeza ko icya mbere cyatsinze burundu icya kabiri. Bityo twese tukaba tugomba kunama, gupfukama no kuryamishwa n’iyo mana yamaze bose maze igasigara itegekesha ububasha bwayo butyaye. Ibyo ariko ntabwo bikanga Yezu Kristu n’abe (2Tim 1, 6-14; 1 Kor 6,12-20). Kuko iyo mana y’ubusambanyi ni amanjwe. Urayikorera ugakutura, ukayambarira, ukayirimbira, ikakwambika ikanakwambura, ikagutembereza, ikaguterura , ikagutaka, ikakwitaho ugifite itoto… ariko se iyo umunsi wawe ugeze, nta muntu ukikwirebera, nta kabaraga ko kubaragira imbaraza z’izo ndege, utakikura aho uri… Aho iyo mana yawe iba ikikwibuka? Nabonye abantu b’igitsina gore bari mu myaka yo gukorera iyo mana y’ubusambanyi, abenshi bitaba telefoni ubutaruhuka, agatwenge n’akajisho bicicikana, utugambo turyaryata umutima tunyuranamo. Nibigire imbere gato bazatubwira. Icyo mfa n’iyo mana y’ubusambanyi ni uko imara kukugira umusirikare wayo,ukayirasanira, ukayirasanira, ukabica (guca ibintu), ukabica (kwica abantu), hanyuma agatege kamara kugushiramo ugasigaraho umeze nka wa munyu utabwa kuko utacyujuje ibya ngombwa byo gutekwa. Reka mvuge ntyo nirinze irindi jambo. Ngibyo ibyago by’indaya ishaje. Nyamara ukomeye ku Mana Nzima Yezu Kristu maze agahora yambaye ubudahemuka bwe. Uko asaza arushaho kugira agaciro mu maso y’abe ndetse n’Ijuru. Maze akambikwa ikamba ritazigera ricuya. Nk’iryo Bikira Mariya Umubyeyi w’Isugi yisesuyeho. None amasekuruza yose akaba amuvuga ibigwi. Kandi akaba anamwisunga ngo ayarinde gusaya muri ako gasitwe Sebusambanyi adasiba gusamburiramo ubuzima bwa benshi muri iyi si.

Bikira Mariya rero Umwamikazi w’Isugi naduhe none kwakira uko bikwiye Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga. Maze atwangishe burundu gusenga imana y’ubusambanyi. Ahubwo twihambire ku budahemuka bwo bwubakwaho urugo rugatagatifurizwa mu rukundo nyarwo. Kandi bugafasha uwihayimana kubaho mu kuri no mu rumuri, ari inzira nyayo iganisha abandi muri Yezu Kristu Umukiza n’Umutegetsi rukumbi.