Inyigisho: Icyo Imana yafatanyije

Icyumweru cya 27 gisanzwe B,

07 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Intg 2, 18-24 2º.Hb 2, 9-11 3º.Mk 10, 2-16 (cg 2-12) 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Icyo Imana yafatanyije

Umugabo n’umugore 

Kuri iki cyumweru, YEZU KRISTU aduhaye uburyo bwo kuzirikana ku isakaramentu ry’ugushyingirwa. Ikintu cyose cyitwa isakaramentu ari ukugira ngo kibe ikimenyetso cy’uko YEZU KRISTU akigaragarizamo. Kuba ugushyingirwa k’umugore n’umugabo byitwa isakaramentu, ni ukuvuga ko igihe bashyingiwe baba babikoze ku buryo buhuje n’ugushaka kwa YEZU KRISTU. Tuzi ko nta kindi adushakaho kitari ukurangwa n’URUKUNDO. Umusore n’inkumi batuwemo n’urwo RUKUNDO, bashobora kurusangira. Bahabwa umugisha uko Imana yabigennye ikirema Adamu na Eva. Yagennye ko umugabo asiga se na nyina akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe. Si ka kandi kizirika ku muhoro kagasiga kawuciye. Amwizirikaho amusangiza amahoro aturuka ku RUKUNDO rwa KRISTU yemeye. Baba umubiri umwe kuko bahuje umwuka wo guharanira ijuru. Uwo mubano w’umugabo n’umugore Imana yagennye, YEZU KRISTU yawusobanuye neza. Kiliziya ye na yo ikomeje gufasha abantu kumenya ibyiza by’iryo sakaramentu. Kuri iki cyumweru, nimucyo dusabe imbaraga zo gutsinda ibintu byose bibangamiye iryo sakaramentu ry’ugushyingirwa. 

Bimwe mu bibangamiye umugabo n’umugore 

1. Kamere-muntu yanduye 

Twibuke ko igihe Adamu na Eva bari badamaraye muri Edeni, bemereye Sekibi kubinjiramo. Ibyishimo n’umunezero bari basangiye byahise biyoyoka. Ingaruka zabaye nyinshi harimo kugengwa na kamenre yabo y’irari. Ni byo Uhoraho yababwiye ahereye kuri Eva ati: “Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke”. 

Isakaramentu ry’ugushyingirwa ribangamiwe cyane n’uko kwifuza k’umubiri. Iryo rari ritugurumanamo, ntidushobora kurikira tutemeye kugengwa na YEZU KRISTU muri byose. Iryo rari ry’umubiri ni ryo ritanga imbere umukobwa maze akifuza gukungika n’umusore nta byo gutekereza ku isakaramentu. Iryo rari, ni ryo rituma abasore birwa babungera bashaka abakobwa bagira akarima kabo. Iryo rari, ni ryo rituma abagabo bakuze bahura n’abari bakabangiza. Iryo rikenya, ni ryo rituma abantu basa n’abata ubwenge bakiroha mu mibonano mpuzabitsina igayitse cyane nk’ababyeyi baryamana n’abana babo, abarezi baryamana n’abanyeshuri yewe hari n’aburira inyamaswa cyangwa bakazishimishaho. Ibyo byose ni ibyo kwamaganwa dore ko bamwe babikora bumva ko ngo nta cyo bitwaye. Abigisha Ivanjili, nibahore bashishoza maze batinyuke kwereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri. Ku bemera kugengwa n’iyo kamere y’igisazirwa, iby’isakaramentu ry’ugushyingirwa ntibaba babitekereza. Icyo bashaka ni uguhereza umubiri wabo icyo ubasabye, nta kindi! 

Kwemera kuvunwa n’irari ry’umubiri aho kuryumvira, ni ingabire ituruka mu RUKUNDO ruzima tuvoma kwa YEZU KRISTU. Mu isomo rya kabiri, twibukijwe ko “YEZU uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro”. Ako kamaro urupfu rwa KRISTU rwatugiriye, ni ukubasha gutsinda kamere yacu twiyambaje izina rye. Uwatsinze urupfu akazuka aduha gutsinda urupfu rw’icyaha rwinjirira muri kamere muntu yorohera umushukanyi. Nta we Sekibi itereka ibishashagirana bibyutsa amarangamutima twifitemo. Iyo rero ayo marangamutima adushyize ku nkenke, ntidushobora gutsinda tutemeye kubabara uko YEZU yababaye. Nta weza imyaka atabanje kuvunika ahinga. Nta we usarura imbuto aho atazivunikiye. Nta we ugera ku bintu byiza atabivunikiye. Nta we uzagera mu ijuru atemeye kuvunika arwana na kamere muntu. Kimwe mu bibazo bikomereye isi kandi bituma n’isakaramentu ry’ugushyingirwa rititegurwa neza, ni uburere bw’urubyiruko tudashoboye cyane cyane mu bijyanye no kuyobora kamere y’irari mu nzira nziza. Iyo urubyiruko rutarezwe neza muri ibyo, rubaho rukurikirana iraha. Na ryo ribangamiye isakaramentu ry’ugushyingirwa. 

2. Kwikundira iraha 

Kumenya YEZU KRISTU no kubana na We, ni yo nzira yo kubaho mu mahoro. Gukunda kumva iby’Imana no kubishishikarizwa, ni ko kurerwa mu nzira y’amahoro nyayo. Ibyo ntibishimisha muntu uhora arembuzwa n’iby’isi. Imikino n’imyidagaduro, za senema n’amashusho yo muri internet, ni byo bishimisha cyane abantu. Umwana aravuka, bagakora ibishoboka byose bakamugurira ibikinisho bamutoza gushengerera. Akura ari byo abona abana na byo. Ntibabura igihe cyo kumujyana muri za park (ha handi batemberera bakanahasanga ibikoresho by’imikino y’abana). Kandi tuzi neza ko ibyo umwana akundishijwe akivuka ari byo yikundira nyine. 

Abashakanye bamenye YEZU bakamukunda, ni bo usanga bihatira gukundisha abana babo iby’Imana. Abana batangiye barerwa batyo, bagira amahirwe. Bakurana umucyo n’umuco ubaganisha ku by’ijuru. Bagenda batozwa n’indi mico myiza bakayikurikiza. 

Uko umwana akura, ni na ko arushaho gutwarwa n’amaraha iyo ari yo yarerewemo. Hari na ba bandi bake twavuze bahabwa uburere bwiza. Nyamara ariko iyo bamwe muri bo batangiye igihe cyo kwiga, bashobora guhura n’abarerewe mu maraha bakandura batyo. Iyo hariho amatsinda y’urungano akunda iby’Imana, gutsinda birashoboka. Umuco w’ubu kandi wakwiriye, ni uwo gushakisha amaraha. Uko umuntu agenda akura ni na ko akururwa n’iraha ry’umubiri riyobora mu mibonano mpuzabitsina. Abana bayitangira bakiri bato bagakura bumva ko ari bwo buzima. Mu bihugu by’i Burayi, bageze aho batakibona ko ayo ari amatwara yuzuye uburozi batamika abana babo. Ababyeyi ni uko baba bararezwe, bityo ntibabe bagira undi mwuka muzima binjiza mu bana babo. Koko, nta we utanga icyo adafite. Ibyo bituma umuco muzima ugenda uzima. 

3. Umuco mwiza wacitse 

Umubano uzwi kandi ushyigikiwe, ni uhuza umugabo n’umugore imbere y’Imana n’amategeko y’igihugu. Kwitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa uzirikana uwo muco mwiza wakomeje kubaka iyi si yacu, ni ko kugira imbaraga zo gutsinda ibigeragezo abashakanye bahura na byo. Urubyiruko rurerwa neza, rutozwa ubusugi n’ubumanzi. Ese muri iyi minsi turimo, ku bantu b’urubyiruko ijana, wasangamo ab’isugi bangahe? I Madrid, nkunze kubaza icyo kibazo abakobwa cyangwa abasore, bakansubiza ko wabona mbarwa! Kandi koko ibyo bavuga birigaragaza mu mayira aho bagenda bakora ibidakwiye cyangwa aho barara mu mpera z’icyumweru babyina, banywa kandi bakora n’andi mahano yose bashatse. Ibintu byitwa utubyiniro byadutse muri Afrika, na byo bigiye kuyobya abana baho. Abepiskopi, abapadiri, abihayimana n’ababyeyi bagifite umuco w’umutima, twese dukwiye kwibaza icyo tugomba gukora kugira ngo dufashe abantu kugaruka mu murongo mwiza. Kwiyandarika, nta we bigiteye isoni! Gukora ibyo umuntu ashatse, ngo ni ko kuba umuntu wuzuye ra! Ubwo bwigenge buyobye, na bwo butuma isakaramentu ry’ugushyingirwa ribangamirwa. 

4. Ubwigenge butari bwo 

Mu bihe turimo, kwigenga ngo ni ugukora icyo umuntu ashatse. N’amategeko y’ibihugu arabishyigikira. Nyamara iyo urebye neza, baba bashaka gufasha abantu bose kwiberaho mu maraha y’umubiri uko bashatse. Ngo umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashatse n’uko ashatse! Ku bijyanye n’ugushyingirwa, ubu bamwe bibwira ko iryo sakaramentu atari ngombwa. Ni yo mpamvu umukobwa n’umuhungu bajya inama bagahita bijyanira. Nyuma bashobora guseka ababaho mu busambanyi. Nyamara, iyo mwumvikanye mugatangira kwibanira uko mushatse, mwubakira Sebusambanyi inzu mukiberaho nko mu gihe cya Nowa. Icyo ni cya gihe abantu biberagaho nta cyo bikopa maze umwuzure uje ubatsemba nta we usobanukiwe keretse Nowa wakomeje kubaha Imana (Soma Mt 24, 35-44). 

Ukwishyira ukizana byagejeje abantu ku bwigenge bwahindutse ikigirwamana. Nyamara ibikorwa byose si ko bihuje n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu. Ubushishozi bwaratakaye kugeza aho umuntu yibwira ko umubano w’abashakanye ari umubano w’umugabo n’umugabo, cyangwa umubano w’umugore n’umugore. Uko Imana yagennye ibintu, muntu w’iki gihe yarabicuritse ataretse gucurama ubwe. Amaherezo ni ugucuranguka no gucura bufuni na buhoro ubuzima Umuremyi yamuronkeye. Ni uko abana bicwa bakavutswa kuvuka. Amaraso yabo arasakuza, aratabaza. Kwemera iryo bara, si ko kuronkera isi umudendezo. Isi iriganisha ahabi. Tuyitabarize ubudatuza.

Uko gucurama ni ko gutuma umugabo yirukana umugore akazana undi. YEZU yadusobanuriye ko ibyo ari ugusambana. Ubudahemuka ku isezerano, ntibihabwa agaciro. Nta kintu na kimwe gitera ubudahemuka usibye urukundo rutari rwo. Imana Data Ushobora byose yafatanyije byose ibishyira ku murongo ikoresheje URUKUNDO. Igihe tutarerwa muri urwo RUKUNDO, twatangiye gutandukanya ibyo Imana yabumbiye hamwe. Ahatari urukundo, ibintu biracika. Umugabo n’umugore bashwanye bagatana kandi barahawe umugisha, baba bagaragaje ko rwa RUKUNDO batarumenye. Kandi nta mugayo hari benshi bibwira ko bafite umuhamagaro wo gushaka nyamara nta wo bafite kuko baba batari mu nzira y’URUKUNDO. URUKUNDO ni cyo kimenyetso cy’uko dufite umuhamagaro uyu n’uyu. Ugiye kwiyegurira Imana adafite rwa RUKUNDO, nta muhamagaro aba abifitiye. N’ugiye gushaka, adafite rwa RUKUNDO, na we nta muhamagaro aba abifitiye. Bityo, hari ababurira mu mashyi no mu mudiho. Hari igihe abitegura gushyingirwa babana mu maraha bakabaho basambana bakibwira ko bageze mu ijuru! Nyamara uwo ni umwanda babamo. Ni umwaku cyangwa umuvumo baba bivurungamo. 

5. Gutatira igihango 

Bamwe nta soni baterwa n’ubuhemu butatira igihango. Imbere ya alitari biyemeje kubana bakundana iteka kugera gupfa. Icyo ni igihango baba bagiranye hagati yabo na YEZU KRISTU. Umugore ashobora kurwara igihe kirekire maze umugabo akamusiga aho agatorongerera kure. Nta soni atewe no kwica igihango. Muri rusange, abagore bo bagerageza kuba indahemuka iyo abagabo bahuye n’ibibazo by’uburwayi. Bamwe ariko, ni ba Bakundukize. Bashaka gushyingiranwa n’abafite ifaranga. Iyo ahageze akabura rya faranga, atangira gushakisha impamvu zose zo gutandukana. Ibyo na byo ni ugutatira igihango. Abandi bakunda akaryosyhe, bibera mu busambanyi n’abandi bagabo babaha ibyo bakeneye. Uko ni ugutatira igihango. Hari n’abatandukana bitewe n’uko binjiye mu mwijima wo kujya mu bapfumu. Abapfumu, nta kindi babagezaho usibye kubazingira mu rujijo. Uwashyingiwe mu izina rya YEZU agirwa inama yo guhamagara mu rugo rwe YEZU na MARIYA. Ni bo bajyanama bizewe kandi badahemuka. Iyo utabatumiye mu rugo rwawe, Sekibi aritumira kandi we azanwa no kubabihiriza agashyirwa ababirinduye. 

Ubwo buhemu bwose bwo gutatira igihango, ntibugira ingaruka gusa kuri bene bwo. Ba nyakugorwa ni abana bakurira muri izo ngorane. Kugira ngo bazamenye inzira z’URUKUNDO rwa YEZU KRISTU, bizabagora kuko bikoreye ibikomere biremereye. Uwakomerekejwe mu RUKUNDO akira bigoranye cyane. 

Nta kinanira YEZU KRISTU 

Ibyo bibazo byose tubona bibangamiye isakaramentu ry’uguhyingirwa, bishobora gukira turamutse tubyeretse YEZU KRISTU ku buryo bufatika. Kubimwereka, ni ukumusaba imbaraga zo kumenya kurushaho URUKUNDO rwe. Ni ukwihatira kuzirikana inyigisho ye. Ni ugufungura amaso tukamenya amayeri Sekibi ikoresha muri iki gihe igamije kuyobya abantu. Ni ugutinyuka kwigisha ukuri nta bwoba nta n’amasoni. Abantu b’iki gihe cyane cyane urubyiruko turimo kurohama buri munsi kuko tudahwema kwakira imico irwanya Ivanjili. Abigisha nibatobore batakambe kandi batabarize benewabo nibiba ngombwa bateze ubwega bagamije gukangurira bose kutiroha mu ruzi barwita ikiziba. 

Duhore twiyambaza BIKIRA MARIYA. Ni Umwamikazi w’isugi. Ahora asabira urubyiruko, abasore n’abakobwa kumenya ko ubusugi bushoboka kugeza babonye umuhamagaro wabo. Uwo mubyeyi ugira ibambe yifuza ko tumubera indabo nziza ategurira Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Nta wiyambaza uwo Mubyeyi utabara abakristu ngo akorwe n’ikimwaro Dutoze abana n’urubyiruko muri rusange kumureberaho urugero rw’ubudahemuka, bamwisunge mu buzima bwabo bwose. Ingo z’abashakanye, nizimutumire iwabo azazifasha kurera abazo neza mu nzira igana ijuru. 

YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ASINGIZWE ITEKA RYOSE.