Amasomo yo ku wa Mbere, Icya 11 gisanzwe

Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 6,1-10

Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no ku munsi w’uburokorwe, naragutabaye .» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe . Nta we rero dushaka guhungabanya, kugira ngo ubutumwa bwacu butagira amakemwa. Ahubwo twihatira kugaragaza muri byose ko turi abagaragu b’Imana, turihangana bihagije, ari mu magorwa, mu mage no mu ishavu, ari mu ikubitwa, mu buroko no mu midugararo, ari mu minaniro, mu kutagoheka no mu isonza; tukitabaza ubuziranenge n’ubuhanga, ubwiyumanganye n’ubugwaneza, muri Roho Mutagatifu; dukoresha urukundo rutaryarya, ijambo ry’ukuri n’ububasha bw’Imana; turwanisha intwaro z’ubutungane, zo mu kuboko kw’iburyo n’ibumoso. Rimwe turubahwa, ubundi tugasuzugurwa; baradusebya, ubundi bakadushimagiza. Batwita ababeshyi, kandi tuvugisha ukuri. Dusa nk’intamenyekana, kandi tuzwi neza. Dufatwa nk’indembe, kandi turi bazima. Baraduhana, ariko ntibageze aho kutwica. Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose!

Zaburi ya 97(98),1.2-3ab.3cd-4

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi
yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.
Nimusingize Uhoraho ku isi hose,
nimuvuze impundu kandi muririmbe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,38-42

Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze.

Publié le