Amasomo yo ku cyumweru cya 12 gisanzwe

Isomo rya 1: Yobu 38, 1.8-11

Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati

Ni nde wafatishije inyanja inkombe ebyiri
igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi;
maze nkayisesuraho ibicu,
nkayikindikiza ibihu bibuditse?
Nayishingiye urubibi,
nyitangiriza inkombe n’ibigomezo,
ndavuga nti ’Uzagarukira hano, ntuzaharenga;
aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’

Zaburi ya 106 (107), 21a.22a.24, 25-26a.27b, 28-29, 30-31

Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,
Nibature ibitambo byo kumusingiza,
abo ngabo biboneye ibikorwa by’Uhoraho,
n’ibitangaza agaragariza mu ngeri y’inyanja.
 
Yavuze rimwe, maze habyuka umuyaga w’inkubi,
ututumbisha ibitunda mu nyanja.
Nuko bakajya mu birere, hanyuma bagacubira ikuzimu,
ubuhanga bari basanganywe bukayoyoka.
 
Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,
na we abakiza imibabaro yabo;
wa muyaga w’inkubi awugaruramo ituze,
ibitunda by’inyanja birahwama.
Nuko bishimira ko ituze rigarutse,
maze Uhoraho abajyana mu mwaro bashakaga.

Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 5, 14-17

Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4, 35-41

Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya.» Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati «Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?» Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?»
Publié le