Amasomo yo ku wa gatandatu, icya 14 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 49, 29-33 ; 50, 15-24

Muri iyo minsi, Yakobo ategeka abahungu be ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti. Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo. Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya. Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti. » Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri arapfa, asanga abe. Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati « None Yozefu yatwanga, akatwitura inabi twamugiriye?» Ni ko gutuma kuri Yozefu bati « Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo muzabwire Yozefu muti ‘Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko bakugiriye nabi bitavugwa ! None nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye. Bene se na bo ubwabo bariyiriza bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe !» Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana ? Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none. Maze noneho nimushyitse umutima mu nda ! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe. » Arabahumuriza kandi ababwirana umutima utaryarya. Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi, abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye. Yozefu abwira bene se ati « Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki na Yakobo.»

Zaburi ya 104 (105), 1-2, 3-4, 6-7

R/ Mbwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!

Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye,

nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze.

Nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

Mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be ;

ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10, 24-33

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyri ati «Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe ? Ntimukabatinye rero kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo ; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri ? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye rero : mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.»

Publié le