Amasomo yo ku wa gatatu, icya 14 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 41,55-57; 42, 5-7a.17-24a

Misiri yose imaze kuyogozwa n’inzara, abantu batakira Farawo bamwaka ibyo kurya. Farawo abwira Abanyamisiri bose ati « Nimusange Yozefu, mukore icyo abategetse. » Inzara ikwira igihugu cyose. Yozefu ni ko gukingura ibigega byose yahunitse mu migi, agurisha Abanyamisiri ingano. Inzara iranga irakomera cyane mu gihugu cya Misiri. Ariko ibindi bihugu biza bigana Misiri ngo bagure na Yozefu ingano. Koko rero, inzara yari yabaye icyago ku isi hose.

Bene Israheli bagera rero mu Misiri baje kugura ingano nk’abandi bahashyi, kuko inzara yari ikaze mu gihugu cya Kanahani. Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka. Yozefu abonye bene se arabamenya,   ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika. Nuko abafunga iminsi itatu. Ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati « Nimukore uko ngiye kubabwira mukunde mubeho. Ntinya Imana. Niba muvugisha ukuri, umwe muri mwe agume ino ari imbohe mu nzu mufungiyemo. Abandi mugende mujyane ingano zo kurengera imiryango yanyu ishonje. Hanyuma muzagarukane murumuna wanyu w’umuhererezi, kugira ngo tuzagenzure ukuri kw’imvugo yanyu, mutazapfa mugashira. » Babigenza batyo. Barabwirana bati « Ni ishyano ! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga. » Rubeni ni ko kubasubiza ati «Sinababwiye ngo ‘Mwoye guhemukira uwo mwana !’ Ariko mwanze kunyumva, none dore amaraso ye arahowe.» Ntibamenya yuko Yozefu ahita yumva ibyo bavugaga, kuko yari yazanye umusemuzi. Yozefu abasiga aho, ajya ahiherereye ararira.

Zaburi ya 32(33), 2-3,10-11,18-19

R/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yanjye agushingiyeho.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi !

 

Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,

ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

 

Uhoraho ni we uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

Anababesheho mu gihe cy’inzara.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10, 1-7

Muri icyo gihe, Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.»

Publié le