Amasomo yo ku wa Kane, Icya 17 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 40,16-21.34-38

Musa arumvira, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Ingoro irashingwa. Musa ashinga Ingoro; ashinga ibishyigikizo byayo, ashyiraho imbaho n’imitambiko, ashinga n’imiganda. Arambura ihema hejuru y’Ingoro, maze agerekaho umutwikiro w’ihema, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Yenda amabuye y’Isezerano, maze ayashyira mu bushyinguro, asoheka imijishi mu bushyinguro, atereka n’urwicurizo hejuru y’ubushyinguro. Nuko ajyana ubushyinguro mu Ngoro; amanika umubambiko muri yo rwagati, ahisha ubushyinguro bw’Isezerano nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Ubwo rero agacu kabudika ku ihema ry’ibonaniro, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro; Musa ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kubera ko agacu kari kayigumye hejuru, kandi n’ikuzo ry’Uhoraho ryagumye kuzura mu Ngoro. Iyo agacu kavaga ku Ngoro, kakazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. Naho iyo agacu kabaga katavuye ku Ngoro ngo kazamuke hejuru, ntibahagurukaga, kugeza umunsi kazazamukira. Koko rero, agacu k’Uhoraho kagumaga hejuru y’Ingoro ku manywa, nijoro mu gacu hakakamo umuriro, ukabonwa n’inzu yose ya Israheli. Byagenze bityo igihe cyose, ku ndaro zose bagiye barara.

Zaburi ya 83 (84),3,4,5,6;11

Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho;

umutima wanjye n’umubiri wanjye,

biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.

 Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,

n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,

ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!

Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,

bakagusingiza ubudahwema!

 Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,

bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.

Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe

undutira iyindi igihumbi namara ahandi,

mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,

aho gutura mu mahema y’abagiranabi.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13, 47-53

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda uyu mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi : abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro ; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ibyo byose mwabyumvise ?» Bati «Yee.» Arongera ati « Ni cyo gituma umwigishamategeko wese wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.» Yezu arangije iyo migani, ava aho. 

Publié le