Amasomo yo ku cyumweru cya 19 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Abami 19,4-8

Muri iyo minsi, umuhanuzi Eliya mu guhunga umwamikazi Yezabeli, agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara munsi y’igiti cyari cyonyine, yisabira gupfa agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.» Nuko aryama munsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho amubwira ati «Byuka urye!» Aritegereza abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. Umumalayika w’Uhoraho aragaruka amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.» Eliya arahaguruka ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.

Zaburi ya 33 (34),2-3, 4-5, 6-7, 8-9

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
 
Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
 
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
 
Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

Isomo rya 2: Abanyefezi 4,30-32 ; 5, 1-2

Bavandimwe, muramenye ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. Icyitwa ubwisharirize cyose n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose gicibwe muri mwe. Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu.Nimwigane rero Imana ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,41-51

Muri icyo gihe, Abayahudi barijujuta bitewe n’uko Yezu yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru,» Maze baravuga bati «Uriya si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ‘Namanutse mu ijuru’?» Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa aransanga. Nta wigeze abona Data uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. Ni jye mugati w’ubugingo. Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.»

Publié le