Amasomo yo ku wa gatanu, icya 21 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyatesaloniki 4,1-8

Bavandimwe, ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho. Muzi kandi amategeko twabahaye muri Nyagasani Yezu ayo ari yo. Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane, mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenyere kwifata, agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana. Kandi ntihakagire ucumura ku uwo bava inda imwe, cyangwa ngo amurenganye muri ibyo, kuko Nyagasani azahana abagenza batyo, nk’uko twabibabwiye, tubihanangiriza. Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane. Ni na yo mpamvu usuzugura aya mategeko, atari umuntu aba asuzuguye, ahubwo aba asuzuguye Imana yabashyizemo Roho Mutagatifu wayo.

Zaburi ya 96 (97),1-2, 5-6, 10ab.12

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi,

kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be,

Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25,1-13

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati “Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ Igihe bagiye kuyagura umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ We rero arababwira ati ‘Ndababwira ukuri: simbazi!’ Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”

Publié le