Amasomo yo ku cyumweru cya 24 B gisanzwe, giharwe

Isomo rya 1: Izayi 50,5-9a

Dore amagambo y’Umugaragu w’Imana: Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga bancira mu maso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro. None se ko undenganura ari hafi, ni nde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y’umucamanza! Ni nde uzanshinja murubanza? Ngaho niyigaragaze maze anyegere! Ni byo rwose Nyagasani Uhoraho arantabara, ninde rero wanshinja icyaha?

Zaburi ya 114 (116 A), 1-2, 3-4, 5-6, 8-9

Alleluya.
 
Icyo nkundira Uhoraho,
ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye,
maze akunama, akantega amatwi;
mu buzima bwanjye bwose sinzareka kumwiyambaza.
 
Ingoyi z’urupfu zari zamboshye,
imirunga y’ikuzimu yari yanjishe,
ishavu n’agahinda byari byanyishe,
maze niyambaza izina ry’Uhoraho,
nti «Uhoraho, kiza amagara yanjye!»
 
Uhoraho ni umunyampuhwe n’intarenganya,
koko Imana yacu ni Nyir’imbabazi!
Uhoraho aragira ab’intamenyekana;
nari umunyantege nke, maze arantabara.
 
Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu,
amaso yanjye ukayarinda amarira,
n’ibirenge byanjye ukabirinda gutsitara,
nzakomeza gutunganira Uhoraho
ku isi y’abazima.

Isomo rya 2: Yakobo 2,14-18

Byaba byunguye iki se bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati «Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe», atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo rero n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako. Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 8,27-35

Muri icyo gihe, Yezu ajyana n’abigishwa be agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko ndi nde?» Baramusubiza bati «Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.» Ati «Mwebwe se muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu.» Nuko Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu. Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana atangira kumutonganya. We ariko arahindukira maze areba abigishwa be, acyaha Petero amubwira ati «Hoshi mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.»

Publié le