Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 25 gisanzwe

Isomo rya 1: Ezira 6,7-8.12b.14-20

Nimureke umutegetsi w’Abayahudi n’abatware babo bakomeze imirimo yabo, maze Ingoro y’Imana yubakwe aho yahoze na mbere. Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe: muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze, kandi nta kiburaho. Kandi Imana yahatuje izina ryayo, iratsinde umwami uwo ari we wese, n’ihanga iryo ari ryo ryose bazarenga kuri iri tegeko, bakarambura ukuboko kwabo kugira ngo basenye iyo Ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi. Bujuje Ingoro ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu w’ingoma y’umwami Dariyusi.
Maze Abayisraheli, abaherezabitambo, abalevi n’abatahutse mu bajyanywe bunyago, bakorana ibyishimo umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana, batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane; byongeye kandi, kugira ngo bahongerere icyaha cya Israheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli. Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.
Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, abari barajyanywe bunyago bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Koko rero abalevi bari barisukuye, bose ari abasukure; nuko bica intama za Pasika babigirira abari barajyanywe bunyago bose, abavandimwe babo b’abaherezabitambo kandi na bo ubwabo.

Zaburi 121(122),1-2.3-4a.4b-5

Amaso nyahanze impinga y’imisozi:
mbese nzatabarwa n’uvuye he?
Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho
waremye ijuru n’isi.

Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,
umurinzi wawe ntasinziriye.
Oya, umurinzi wa Israheli

ntasinziriye, ntanahunyiza.
Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe,
ahora akurengera mu rugendo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 8,19-21

Nuko nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.» Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza.»

Publié le