Amasomo yo ku wa kane, Icya 25 gisanzwe

Isomo rya 1: Hagayi 8,1-8

Mu mwaka wa kabiri Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Aba bantu baravuga bati ‘Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera!’» Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi, ngo abasubize muri aya magambo: «Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo? Noneho rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta; muranywa ariko inyota ikaba yose; murambara ariko ntimushire imbeho! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse! Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye; uwo ni Uhoraho ubivuze.

Zaburi ya 149,1-2,3-4,5-6a.9b

Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe

n’ibirori bakorera umwami wabo.

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,7-9

Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva ibyabaye byose, biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati «Ni Yohani wazutse mu bapfuye»; abandi ngo «Ni Eliya wagarutse»; naho abandi ngo «Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» Ariko Herodi akavuga ati «Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?» Asigara ashaka uko yamubona.

Publié le