Amasomo yo ku wa kane, Icya 26 gisanzwe

Isomo rya 1: Nehemiya 8,1-4a.5-6.7b-12

Mu mboneko z’ukwezi kwa karindwi, Abayisraheli bose baraza, baturutse mu migi batuyemo, maze imbaga yongera gukoranira ku kibuga cy’imbere y’Irembo ry’Amazi, bose bashyize hamwe. Nuko babwira Ezira, umwanditsi, ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Musa , Uhoraho yari yarahaye Israheli. Ezira umuherezabitambo azana igitabo cy’Amategeko imbere y’ikoraniro ryose. Kuri uwo munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, hari hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Nuko kuva mu museke kugeza ku manywa y’ihangu, Ezira asomera icyo gitabo aho ku karubanda imbere y’Irembo ry’Amazi, hateraniye abagabo, abagore, mbese n’abandi bose baciye akenge. Imbaga yose yari yitonze, bateze amatwi igitabo cy’Amategeko. Umwanditsi Ezira yari ahagaze ahantu hirengeye bari bamuteguriye bakoresheje ibiti, iburyo bwe hahagaze Matatiya, Shema, Anaya, Uriya, Hilikiya na Maseya; naho ibumoso bwe hahagaze Pedaya, Mikayeli, Malikiya, Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu. Ezira abumbura igitabo bose bamureba, kuko aho yari ahagaze yabasumbaga uko bangana, maze akimara kukibumbura, imbaga yose irahaguruka. Ezira abanza gushimira Uhoraho, Imana y’Igihangange, maze imbaga na yo ishyira amaboko ejuru, bose bakikiriza icyarimwe, bati «Amen! Amen!» Nuko barunama, bapfukamira Uhoraho, bubitse uruhanga ku butaka. Hanyuma Yozuwe, Bani, Sherebiya, Yamini, Akubu, Shabatayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi, Hanani na Pelaya bari abalevi, batangira gusobanura ayo mategeko; naho rubanda bakomeje guhagarara mu myanya yabo. Ibyo Ezira yamaraga gusoma mu gitabo cy’Amategeko y’Imana, yabihinduraga mu rurimi rwa bose kandi akabibasobanurira; maze bakabyumva. Nuko (Nehemiya , Umunyacyubahiro,) Ezira, umuherezabitambo n’umwanditsi, hamwe n’abalevi basobanuriraga rubanda, babwira imbaga bati «Uyu munsi weguriwe Uhoraho, Imana yanyu! Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije, kandi mwirira!» Koko kandi, imbaga yari yamaze kumva ayo magambo, maze bose baraturika bararira. Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.» Maze abalevi na bo bagahoza imbaga, bavuga bati «Nimuceceke, kuko uyu ari umunsi mutagatifu; kandi mwikomeza kugira agahinda!» Nuko rubanda bose bajya kurya no kunywa, boherereza n’abatagize icyo bategura, maze bose baridagadura; kuko bari bumvise neza ijambo babwiwe.

Zaburi ya 18(19),8.9.10.11

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,
rikaramira umutima.
Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,
abacisha make akabungura ubwenge.

Amateka y’Uhoraho araboneye,
akanezereza umutima;
amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,
akamurikira umuntu.

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,
kigahoraho iteka ryose.
Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,
byose biba bitunganye.

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,
kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;
biryohereye kurusha ubuki,
kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,1-12

Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake ; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. 3Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ’Amahoro abe muri uru rugo !’ Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ’Ingoma y’Imana ibari hafi!’ Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo, muvuge muti ‘Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’ Ndabibabwiye: kuri wa munsi w’urubanza, Sodoma izababarirwa kurusha uwo mugi.

Publié le