Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 27 gisanzwe

Isomo rya 1: Yoweli 1,13-15 ; 2, 1-2

Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo ! Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge ! Nimurare ijoro mwambaye ibigunira, mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye. Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho. Yuu ! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje ! Dore nguyu uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha. Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu ! Abatuye igihugu bose nibakangarane kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje ! Ni umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’ibicu n’ibihu bibuditse ! Dore ya mbaga y’indatsimburwa kandi itabarika yadutse, uboshye umuseke , umurikiye ku mpinga z’imisozi. Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe, nta n’iyindi izaboneka nka yo, kugeza kera cyane mu bisekuruza bizaza.

 Zaburi ya 9, 2-3, 6.16, 8-9

 R/ Imana igengana isi ubutabera.

Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose, 

ndamamaza ibigwi byawe byose.

Umpaye kubyina kubera ibyishimo,

ndaririmba izina ryawe wowe Musumbabyose.

 

Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,

usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.

Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,

amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.

 

Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 15-26

Muri icyo gihe, Yezu yari amaze kwirukana roho mbi, maze abantu bamwe baravuga bati « Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi. » Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati « Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. Niba rero Sekibi yibyayemo amahari ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli ? Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde ? Ni bo rero bazababera abacamanza. Ariko rero niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’lmana yabagezemo. Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. Utari kumwe nanjye aba andwanya ; n’utarunda hamwe nanjye aba anyanyagiza. Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti  “Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.” Yahagera igasanga ikubuye, iteguye. Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku. »

Publié le