Amasomo yo ku wa kane, Icya 28 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 3, 21-30

Bavandimwe, abantu bose baracumuye, naho Amategeko ya Musa abereyeho gusa gufasha umuntu kumenya icyaha. Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko ; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. Ni ubutungane bw’Imana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. Kuko bose bagomye, bakivutsa ikuzo ry’Imana. Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera mu gihe yabyihanganiraga. Ubu ngubu rero igaragaza ubutungane bwayo kugira ngo ibe intungane, kandi ihe kuba intungane ugengwa no kwemera Yezu.

Wa mwirato ushingiye he se noneho ? Warashize. Uzize irihe teka ? Iryo kubahiriza amategeko ? Oya ! Ahubwo itegeko ry’ukwemera. Koko rero, turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera, hatagombye ibikorwa by’amategeko. Mbese Imana yaba iy’Abayahudi bonyine ? Nta bwo se ari n’iy’abanyamahanga ? Yego, ni n’iy’abanyamahanga. Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera.

Zaburi ya 129(130), 1-2, 3-4, 5-6ab

R/ Uhoraho ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero.

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye.

Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye !

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka ?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

nizeye ijambo rye.

Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,

kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 47-54

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishamategeko ati «Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe ! Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze : bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. Ni cyo cyateye lmana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo “Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.” Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye : ab’iyi ngoma bazayaryozwa ! Mwiyimbire bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire kandi n’abashatse kwinjira mukababuza !» Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye. 

Publié le